skol
fortebet

Pakistan: Indege itwara abagenzi yakoze impanuka ihitana abantu barenga 30 bari bayirimo

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

Indege ya gisivile yo muri Pakistan (Pakistan PK8303 Plane) yari itwaye abagenzi 91 n’abakozi bo mu ndege 7, yakoreye impanuka hafi y’umugi wa Karachi ihitana abantu barenga 30 bari bayirimo,abandi benshi barakomereka nkuko byatangajwe.

Sponsored Ad

Iyi ndege ya Gisivile yabuze kuri Radar yacungirwagaho ubwo yari igeze mu gace gatuwe n’abantu gaherereye hafi y’ikibuga cya Karachi Airport.Umupilote wayo yabanje kuvuga ko moteri yayo yagize ikibazo.

Umuvugizi wa Pakistan International Airlines (PIA), Abdullah Hafeez yavuze ko muri iyi ndege harimo abantu 91 n’abandi 7 bayikoramo.

Yabwiye AFP ati "Haracyari kare kuba nagira icyo navuga kuri iriya mpanuka."

Abantu benshi bahitanywe n’iyi mpanuka kuko uretse abari bayirimo,yaguye ku mazu y’abantu ihitana bamwe mu bari bayarimo.

Iyi ndege ikimara kugwa mu mazi y’abantu yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Umupilote w’iyi ndege yahisemo kuyigusha hasi igitaraganya nyuma yo gutangaza ko moteri zayo zananiwe gukora,agatanga impuruza atabaza gusa ntibyamuhiriye kuko yituye hasi ihita ishya.

Amakuru avuga ko iyi ndege yaparitse mu gace karimo amazu acucitse kegereye ahitwa Karachi.

Meya wa Karachi yavuze ko nta muntu n’umwe mu bagenzi bari muri ndege cyangwa umukozi wayo warokotse gusa hari amakuru avuga ko hari abantu bari bayirimo bahamagaye imiryango yabo bavuga ko bakiri bazima.

Umurambo w’umwana w’imyaka 5 yakuwe mu bisigazwa by’aho iyi ndege yaguye aho abantu 40 muri ako gace batabawe.

Amashusho yafashwe yagaragaje iyi ndege iri gushya mu gahanda gato kari kuzuyemo ibisigazwa byayo, yasenye amazu ndetse inatwika n’imodoka zari hafi yayo.

Hahise hatangira gushakishwa ababa barokotse nubwo agace kose kahise gahinduka umukara kubera umwotsi watutumbaga muri iyo ndege.

Abaturage batuye mu gace iyi ndege yaguyemo bagaragaye bateruye abana bato babakura ahabereye impanuka mu gihe abandi barimo kugerageza gushaka abana babo baguweho n’inzu.

Nubwo Meya yavuze ko abantu bose bari muri iyi ndege bapfuye,hari abantu bashyize ubutumwa kuri Twitter bavuga ko abantu babo bari muri iyo ndege babahamagaye bababwira ko ari bazima.

Uwitwa Zainab Imam ushinzwe itumanaho mu kigo gihuza abanyamakuru I Washington,yagize ati “Umwe mu bagize umuryango wanjye wari mu ndege yakoreye impanuka ahitwa Lahore.Hari abarokotse.N’umwe.Ndashimira buri wese watwifurije ibyiza.Twizere ko amakuru meza araha abandi icyizere.Turasenga dusaba ko haboneka abandi barokotse nkuko nawe byagenze.”

Amashusho yanyuze kuri televiziyo agaragaza abakora mu bikorwa by’ubutabazi bashakisha mu bisigazwa byari binyanyagiye mu mihanda yo muri ako gace ka Model Colony, kuri kilometero 3.2 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo kibuga.

Iyo ndege yari yatakaje itumanaho n’abayiyobora bari ku butaka, nyuma gato ya saa munani n’iminota 30 z’amanywa ku isaha yaho, nkuko bivugwa n’umuvugizi w’iyo kompanyi y’indege.

Mohammed Uzair Khan, wabonye uko byagenze, yabwiye BBC ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Urdu ko yumvise urusaku rwinshi agasohoka akava mu nzu.

Ati: "Hafi inzu enye zatembagaye neza neza, hari hari umuriro mwinshi n’umwotsi. Ni nkaho ari abaturanyi banjye, ntushobora kumva ukuntu bimbabaje".

Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana. Air Vice Marshal Arshad Malik, umukuru w’iyo kompanyi y’indege, yavuze ko umupilote yari yabwiye abamuyobora bari ku butaka ko iyo ndege yari irimo kugira "ibibazo bya tekinike".

Imran Khan, Minisitiri w’intebe wa Pakistan, yavuze ko "ababajwe" n’iyi mpanuka, asezeranya iperereza ryihutirwa ku cyayiteye.

Kugeza ubu abagenzi babiri bamaze kwemezwa ko bayirokotse.

Iyi ndege yari imaze imyaka 15 ikozwe, yarimo abagenzi 91 n’abakozi 7 bo muri iyi ndege.Nta mibare ya nyayo y’abaguye muri iyi ndege iraboneka kugeza ubu kuko yaba abari bayirimo n’ abo yasanze ku butaka bamwe bapfuye gusa yakoze impanuka saa 2:45 kuri uyu wa Gatanu.

Biravugwa ko abenshi mu baguye muri iyi mpanuka y’indege ari abari bagiye gusangira n’imiryango yabo y’abayisilamu bagomba gusoza igisibo cya Eid al-Fitr cyangwa Mwezi Ramadhan.

Iyi mpanuka ibaye hashize iminsi gusa iki gihugu gitangiye kwemerera ingendo z’indege z’ubucuruzi kongera gukora nyuma y’ibihe bya ’guma mu rugo’ kubera icyorezo cya coronavirus.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa