skol
fortebet

Republique Tcheque: Abantu ibihumbi bakoze ibirori byo gusezera kuri coronavirus

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe ishyirahamwe rishinzwe ubuzima ku isi OMS muri iki cyumweru ryatangaje ko icyorezo cya Coronavirus kidateze guhagarara vuba, mu gihugu cya Repubulika ya Tcheque ho bari mu minsi mikuru yo kugisezera.

Sponsored Ad

Abantu babarirwa mu bihumbi bakoraniye ku meza apima uburebure bwa metero 500 ku kiraro Charles Bridge kiri mu murwa mukuru Prague ejo ku wa kabiri baranywa ndetse barya ibyokurya baje bitekereye mu rwego rwo gusezera ku cyorezo

Abari batumiwe muri icyo kirori basabwaga gusangira n’abo begeranye kandi ntibubahiriza ingingo yo guhana intera, ibyo ababa mu bihugu bikiri muri guma mu rugo babona nk’umugani.

Muri iki gihugu kirimo abantu bangana na miliyoni icumi, abagera hafi ku bihumbi 12, 000 nibo banduye iyi ndwara, abagera kuri 350 irabahitana.

Uwateguye ibyo birori yavuze ko byashobotse kubera nta bakerarugendo bakiri muri uwo mujyi uzwiho gukurura benshi.

Amafoto yafashwe muri ibyo birori yerekanye abari babyitabiriye bicaye hamwe, banywa inzoga banareba n’imyiyerekano.

Ondrej Kobza, usanzwe afite resitora akaba ari nawe wateguye ibyo birori, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

"Twashatse kwiyumvisha ko Coronavirus yaranduranywe n’imizi dutumira abantu kugira ngo bongere baramukanye kandi berekane ko badatinya kuramukanya, ko batanatinya no gusangira umugati n’abagenzi babo".

Imyanya yari yateguwe yose yari yuzuye abantu baje gusezera kuri Coronavirus.

Repubulika ya Tcheque yihutiye gufata ingamba za guma mu rugo hakiri kare ikaba yarashoboye kugabanya ubukana bw’icyo cyorezo kitarakwirakwira.

Mu cyumweru gishize,yarekuye by’abantu bagera ku 1,000.

Inzu z’ubwogero, amazu ndangamurage, inzu zororerwamo inyamaswa n’amazu y’aberamo ibiterane ubu yemerewe gufungura akakira abantu bose bashoboka.



BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa