skol
fortebet

Ubuhinde:Abanyeshuri bategetswe gukuramo imyenda ku ngufu

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo ku kigo cya kaminuza y’abagore kiri mu ntara ya Gujarat mu burengerazuba bw’u Buhindi baravuga ko bategetswe gukuramo imyenda bakereka abarimu babo b’abagore imyenda yabo y’imbere kugira ngo berekane ko batari mu mihango.

Sponsored Ad

Abo bagore 68 basohowe mu mashuri bajyanwa mu bwiherero, bategekwa umwe umwe gukuramo imyenda yabo kugira ngo babitegereze neza.Ibi byabereye mu mujyi wa Bhuj ku wa kabiri w’icyumweru gishize.

Aba bagore basanzwe biga ku ishuri rya kaminuza ryeguriwe idini ry’aba Hindou bavuga ko umwe mu bayobozi yagiye kubarega ku muyobozi mukuru w’icyo kigo ku wa mbere, abashinja ko barenze ku mategeko agenga abagore iyo bari mu mihango.

Nk’uko ayo mategeko abivuga, kirazira ko umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango yinjira mu rusengero cyangwa mu gikoni.

Aba bakobwa ntibemerewe kandi no gukora ku bandi banyeshure iyo bari mu mihango.

Iyo igihe cyo gufungura kigeze, bategekwa kwicara kure y’abandi, bagategekwa kwiyogereza amasahani yabo bonyine, mu ishuri naho bategekwa kwicara ku ntebe y’inyuma.

Umwe muri abo banyeshuri yabwiye BBC ko abashinzwe aho kurara bazana igitabo aba bakobwa biyandikamo iyo bagiye mu mihango kugira ngo abayobozi b’ikigo babashe kubatandukanya.

Kuwa mbere, ushinzwe aho kurara yagiye kuvugana n’umuyobozi w’ikigo avuga ko abanyeshuri bari mu mihango barimo kwinjira mu gikoni, begera urusengero kandi bivanga n’abandi.

Ku munsi wakurikiyeho, abo banyeshuri bagirije uwo muyobozi n’umukuru w’icyo kigo ko babahohoteye bakabategeka gukuramo imyenda.

Bavuze ko ibyababayeho "bibabaje cyane" kandi ko "byabahahamuye" ku rugero rwo "kubarwaza mu mutwe".

Se w’umwe muri abo banyeshuri avuga ko igihe yageraga kuri icyo kigo, umukobwa we n’abandi bamwegereye bahita batangira kurira. Ati: "Bahahamutse".

Ku wa kane, ikipe y’abanyeshuri yakoze imyigaragambyo mu kigo, basaba ko abayobozi baryo "babahohoteye" ko bafatirwa ibihano.

Darshana Dholakia, wungirije umukuru wa kaminuza iyobora icyo kigo yavuze ko ikosa riri kuri abo banyeshuri. Avuga ko barenze ku mategeko kandi ko bamwe muri bo basabye imbabazi.

Bamwe muri abo banyeshuri babwiye BBC ko bari guterwa ubwoba n’abashinzwe icyo kigo babategeka kwirengagiza ibyabaye ntibakomeze kuvuga ibyababayeho.

Ku wa gatanu, komisiyo y’abagore bo mu ntara ya Gujarat yategetse ko hakorwa iperereza kuri iki "gikorwa giteye isoni", inasaba n’abo banyeshure " kuvuga nta bwoba ibyo bakorewe".Polisi yatangiye iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa