skol
fortebet

Umugore washyize hanze umubano wa perezida Clinton n’umukobwa wimenyerezaga umwuga muri White House yapfuye

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukozi wa leta wavuze bwa mbere iby’urukundo rw’ibanga hagati ya Perezida Bill Clinton na Monica Lewinsky umukobwa wimenyerezaga umwuga muri White House, yapfuye.

Sponsored Ad

Yitwa Linda Tripp yari afite imyaka 70, yishwe na cancer y’impindura (Pancreas) nk’uko umuryango we wabitangaje ejo kuwa gatatu.

Amajwi y’ibiganiro yafashe hagati ya Monica Lewinsky na Bwana Clinton yatumye mu 1998 Perezida Bill Clinton yari agiye kweguzwa ku mwanya we.

Linda yashimwe cyane nk’umuntu watanze ayo makuru ku makosa ya perezida, ariko ananengwa guhemukira inshuti ye no gushaka gusabya perezida wa Amerika.

Uyu mugore yakoraga mu biro bikuru by’ingabo za Amerika, Pentagon, ariko akaba inshuti ya Monica Lewinsky nubwo yamurushaga imyaka 24.

Yamenye ko uyu mukobwa yaryamanaga na Bwana Clinton maze kuva mu 1997 atangira gufata amajwi y’ibiganiro byabo rwihishwa.

Madamu Linda nyuma yaje guha ayo majwi umushinjacyaha udasanzwe maze bituma hatangizwa iperereza n’urubanza kuri Perezida wa Amerika.

Madamu Linda yanatangaje ko Monica afite ikanzu yaba iriho amasohoro ya Bwana Clinton, amakuru yatangaje kandi agatungura cyane abaturage ba Amerika n’isi.

Imibonano yabo bivugwa ko yanakorerwaga mu biro bya Perezida, yatumye hatangira igikorwa cyo kweguza Clinton kiyobowe n’abadepite b’Abarepubulikani ashinjwa kubeshya ku mubano we na Monica.

Gusa Sena ya Amerika yamuvanyeho icyaha, nubwo Clinton yari yemeye ko yagiranye "umubano udakwiriye na Monica Lewinsky.

Ubushyamirane bwa politiki bw’amashyaka y’Abademokarate n’Abarepubulikani kuri iki kibazo bwagaragaje ubuhezanguni bwa politiki bw’aya mashyaka, ndetse burushaho gukomera mu myaka yakurikiyeho.

Madamu Linda yakomeje gushimangira ko yatanze ibimenyetso byose kubera gukunda igihugu, gusa bamwe bamushinja guhemukira inshuti ye Monica no gushaka gusebya perezida.

Yirukanywe ku kazi ke muri Pentagon ku munsi wa nyuma w’ubutegetsi bwa Clinton mu 2001, nyuma afungura iduka ry’ubucuruzi muri leta ya Virginia.

Ku makuru y’uburwayi bwa Linda, mbere y’urupfu rwe, Monica Lewinsky ubu w’imyaka 46, yanditse kuri Twitter ati:

"Ntitaye ku byahise, nyuma yo kumva ko Linda Tripp arembye, ndamwifuriza gukira. Ndiyumvisha uburyo ibi bihe bikomeye ku muryango we."

Mu 1998 ubwo yatangaga ubuhamya mu iburanisha kuri iki kirego, Monica yasoje ijambo rye avuga ari: "Mumbabarire ku byabaye byose, kandi nanga Linda Tripp."

William Jefferson Clinton (Bill Clinton ) yatangiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 20 Mutarama 1993 kugera kuwa 20 Mutarama 2001.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa