skol
fortebet

Ya ndege ya Air India byarangiye ihitanye abantu 18 nyuma yo gucikamo kabiri

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y’igihugu, yica abantu 18.

Sponsored Ad

Abategetsi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy’indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus.

Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko "ababajwe n’iyi mpanuka y’indege", yihanganisha imiryango yabuze abayo.

Ibikorwa by’ubutabazi aho iyo mpanuka yabereye ubu byarangiye, abayirokotse bajyanwe ku bitaro by’i Calicut n’iby’i Malappuram, nkuko bivugwa na Pinarayi Vijayan, Minisitri mukuru wo muri leta ya Kerala.

Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye.

Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

Ni iki tuzi kuri iyi mpanuka?

Tuzi ko iyi ndege yari ifite nimero y’urugendo ya IX 1134, yari itwaye abagenzi 184, barimo n’abana b’impinja 10, ndetse n’abayitwaye batandatu.

Yakoze impanuka ejo ku wa gatanu ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za nijoro ku isaha yaho, ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri ku kibuga mpuzamahanga cya Calicut.

Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n’imiyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy’umwaka.

Hardeep Singh Puri, Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe ibyo gutwara abantu mu ndege za gisivile, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iyo ndege "yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura", nuko irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

Yavuze ko urwego rw’Ubuhinde rw’iperereza ku mpanuka z’indege rugiye kubikoraho iperereza.

Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy’umwaka, iterwa n’imiyaga myinshi.

Hari izindi mpanuka nk’iyi zabayeho mu Buhinde?

Yego.

Hari izindi zabayeho mbere muri iki gihe cy’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga - gihera mu kwezi kwa gatandatu kikageza mu kwa cyenda - buri mwaka izahaza akarere k’Aziya y’amajyepfo.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2010, abantu 158 barapfuye ubwo indege ya kompanyi Air India Express yatoromaga ikarenga umuhanda wayo ku kibuga cy’indege cya Mangalore igasandara.

Indi mpanuka nk’iyo yabereye i Mangalore mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2019, bituma hakorwa iperereza, ariko nta muntu yahitanye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa