skol
fortebet

Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelson Mandela, yapfuye

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Zindzi Mandela-Hlongwane — umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’epfo Nelson Mandela — yapfuye ku myaka 59 nk’uko byemejwe n’umuryango we uyu munsi kuwa mbere mu gitondo.

Sponsored Ad

Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rwa Zindzi, ikinyamakuru cya leta SABC cyatangaje ko yapfiriye mu bitaro by’i Johanesburg uyu munsi kuwa mbere.

Abanyafurika y’epfo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Madamu Zindzi.

Madamu Zindzi ni umukobwa wa Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela, yavukiye i Soweto. Kuva mu 2014 yari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark.

Zindzi yapfushije se - Mandela - mu kwa 12/2013, mu kwa kane 2018 apfusha nyina Winnie Madikizela-Mandela.

Madamu Zinzi asize abana bane n’umugabo.

Igihugu cya Afurika y’Epfo gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus kuko abamaze kwicwa nacyo bamaze kurenga 4,000 kandi leta iteganya ko iyi mibare ishobora kuzamuka ikagera ku 50,000 kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Leta ya Afurika y’epfo yatangaje amabwiriza mashya, arimo no kongera kubuza ubucuruzi bw’inzoga, mu rwego rwo kurwanya ikwirakira rya coronavirus.

Hashyizweho umukwabu wa nijoro, ndetse kwambara agapfukamunwa umuntu asohotse hanze bigirwa itegeko.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko kubuza gucuruza inzoga - ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka - bizagabanyiriza akazi urwego rw’ubuzima.

Izi ngamba zifashwe mu gihe abanduye muri iki gihugu bamaze kugera kuri kimwe cya kane cya miliyoni.

Afurika y’epfo nicyo gihugu kizahajwe n’iyi virus kurusha ibindi byoza muri Afurika.

Mu ijambo ku batuye iki gihugu, Bwana Ramaphosa yavuze ko "abantu benshi bafashe ingamba zo kwirinda ko iyi virus ikwirakwira", gusa ko hari n’abandi "badafite icyo bitayeho mu kwirinda no kurinda abandi".

Yagize ati: "Hari abantu bamwe bihaye gukora ibirori, n’ibikundi byo kunywa, abandi bakagenda mu kivunge cy’abantu batambaye udupfukamunwa".

Bwana Ramaphosa avuga izi ngamba zigamije gukiza iki gihugu umuraba wa coronavirus, ibihe bidasanzwe bishobora gukomeza kugeza tariki 15 z’ukwezi kwa munani.

Leta ivuga ko yateganyije ibitanda 28,000 by’abarwaye Covid-19 gusa. Ariko Ramaphosa yavuze ko igihugu kigikeneye abavuzi nibura 12,000 harimo abaganga, abaforomokazi n’abahanga mu igororangingo.

Kubuza ubucuruzi bw’inzoga bigamije kugabanya imirwano y’abasinzi, urugomo mu ngo n’agakungu k’abanywi ka buri weekend muri iki gihugu.

Abaganga na polisi bavuga ko ubwo gucuruza inzoga byari byarabujijwe mu mezi atatu mu gihe gishize, byagabanyije cyane abazanwa mu bitaro ikubagahu.

Ariko abenga inzoga n’imivinyu n’ababicuruza, bo bashinjaga leta ko ishaka guhagarika ubushabitsi bwabo.

BBC

Ibitekerezo

  • Niyigendere.Natwe tuzamukurikira.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa