skol
fortebet

Ukraine ivuga ko yaburijemo umugambi w’Uburusiya wo kwica Perezida wayo

Yanditswe: Wednesday 08, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’ubutasi rwa Ukraine (SBU) ruvuga ko rwaburijemo umugambi w’Uburusiya wo kwica Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky hamwe n’abandi bategetsi bo ku rwego rwo hejuru ba Ukraine.

Sponsored Ad

Abasirikare babiri b’ipeti rya koloneli bo mu mutwe ushinzwe kurinda abategetsi bo muri leta ya Ukraine batawe muri yombi.

SBU yavuze ko bari bari mu bagize igico cya ba maneko b’urwego rw’ubutasi rw’Uburusiya (FSB).

Amakuru avuga ko bari barimo gushakisha abafite ubushake bwo "gushyira mu bikorwa" uwo mugambi bo mu basirikare bacunga umutekano wa Zelensky, gahunda yari iyo kumushimuta ubundi bakamwica.

Kuva umutwe w’abasirikare w’abaparakomando – barwanira ku butaka bamanukiye mu mitaka bavuye mu ndege – bagerageza kugwa mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine ngo bice Perezida Zelensky mu masaha no mu minsi ya mbere y’igitero gisesuye cy’Uburusiya kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022, imigambi yo kumwica iramenyerewe.

Mu ntangiriro y’icyo gitero cy’Uburusiya, Perezida wa Ukraine yavuze ko ari we "nimero ya mbere igambiriwe" n’Uburusiya.

Ariko uyu mugambi uvugwa wo urenze iyindi yose.

Urimo ba koloneli bakiri mu ngabo, ubundi ubusanzwe bafite inshingano yo gucunga umutekano w’abategetsi n’inzego za leta, bivugwa ko ubu bari barahawe akazi nk’abo guha Uburusiya amakuru y’ubutasi.

Abandi bari bagambiriwe barimo umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine Kyrylo Budanov n’umukuru wa SBU, Vasyl Malyuk, nkuko bivugwa n’uru rwego rw’ubutasi rwa SBU.

Amakuru avuga ko iryo tsinda ryateganyaga kwica Budanov mbere ya Pasika y’abo mu idini ry’aba Orthodoxe, uyu mwaka yizihijwe ku itariki ya 5 y’uku kwezi kwa Gicurasi (5).

SBU ivuga ko abacuze uwo mugambi bari bashatse gukoresha ubaha amakuru bakamenya aho Budanov aherereye, ubundi aho hantu bakahagaba igitero n’ibisasu bya rokete, indege nto z’intambara zitarimo umupilote (drone) na za grenade zishwanyuza ibifaru.

SBU yavuze ko umwe muri abo basirikare bakuru nyuma waje gutabwa muri yombi, yari yamaze kugura za drone n’ibisasu bitegwa mu butaka (mine) byagenewe kwica abantu.

Umukuru wa SBU, Vasyl Malyuk, yavuze ko icyo gitero cyafatwaga nk’"impano kuri Putin mbere y’irahira" – akomoza kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, ku wa kabiri warahiriye manda ya gatanu nka Perezida w’icyo gihugu.

Malyuk yavuze ko iyo ’opération’ byarangiye ipfubanye inzego zihariye z’Uburusiya.

Yongeyeho ati: "Ariko ntitugomba kwibagirwa – umwanzi arakomeye kandi afite ubunararibonye, nta bwo ashobora gukerenswa."

Abo basirikare bakuru ba Ukraine ubu barafunze bacyekwaho ubugambanyi no gutegura igikorwa cy’iterabwoba.

SBU yavuze ko abakozi batatu ba FSB y’Uburusiya ari bo bagenzuraga itegurwa ry’icyo gitero ndetse ko ari bo bari kuba bakiyoboye.

Umwe muri bo, watangajwe ko yitwa Dmytro Perlin, kuva mbere y’igitero gisesuye cy’Uburusiya kuri Ukraine yakomeje guha akazi abantu bo guha Uburusiya amakuru y’ubutasi, nkuko SBU yabivuze.

Undi mukozi wa FSB, Oleksiy Kornev, amakuru avuga ko yakoreshaga inama z’"umugambi mubisha" zaberaga "muri leta z’i Burayi zituranye" na Ukraine yagiranaga n’umwe muri ba koloneli ba Ukraine batawe muri yombi, mbere y’igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Mu guhatwa ibibazo kw’umwe mu bacyekwa kwatangajwe, yumvikana avuga ukuntu yarishywe amadolari y’Amerika abarirwa mu bihumbi, akayahabwa mu buryo butaziguye yashyizwe mu dupfunyika, cyangwa akayahabwa mu buryo buziguye binyuze muri benewabo. Ntibizwi niba ibyo yabivugaga ku gahato cyangwa atari ku gahato.

Abakora iperereza bashimangira ko bakurikiranye abo bagabo kuva mu ntangiriro. Dushobora kutazamenya aho bari bageze muri uwo mugambi uvugwa wabo wo kwica abo bategetsi ba Ukraine.

Uwo mugambi ushobora kumvikana nkaho ari filimi ariko ibi binibutsa ibyago byugarije Perezida wa Ukraine wo muri iki gihe cy’intambara.

Mu kwezi gushize, umugabo w’Umunya-Pologne yatawe muri yombi aregwa guteganya gukorana n’inzego z’ubutasi z’Uburusiya mu gishobora kuba ari umugambi wo kwica Zelensky.

Mu mpera y’icyumweru gishize, Perezida wa Ukraine yagaragaye ku rutonde rw’abashakishwa rwa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Uburusiya ku birego bitasobanuwe.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yamaganye icyo cyemezo cyo kumushyira kuri urwo rutonde, ivuga ko kigaragaza "kwiheba kwa leta y’Uburusiya n’icengezamatwara [ryayo]".

Iyo minisiteri yanakomoje ku kuba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwarasohoye inyandiko yo guta muri yombi Vladimir Putin.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa