skol
fortebet

Man City ishobora gukina na Arsenal idafite abakinnyi barindwi igenderaho

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Pep Guardiola atewe impungenge n’ikibazo gikomeye cy’imvune abakinnyi be bagiriye mu makipe y’ibihugu.

Sponsored Ad

Ba myugariro ba Manchester City barimo, Kyle Walker, John Stones na Manuel Akanji, bose barashidikanywaho ku cyumweru mu mukino wa shampiyona ukomeye bazakiramo Arsenal.

Ederson, Kevin De Bruyne, Jack Grealish na Matheus Nunes nabo bahangayikishije Pep Guardiola kuko bagize ibibazo mbere y’aho.

Umukinnyi w’Umwongereza Walker agomba kongera kunyura mu cyuma kubera imvune yagize ku wa gatandatu ikipe y’igihugu cye itsindwa na Brezil 1-0.

Stones na Akanji nabo bagarutse bavuye mu mikino mpuzamahanga bafite ibibazo.

City ifite imikino irindwi kuva ubu kugeza kuwa 20 Mata - ine muri Premier League, ibiri ya kimwe cya kane cy’irangiza cya Champions League na Real Madrid n’undi wa kimwe cya kabiri cya FA Cup na Chelsea.

Hari ibyiringiro ko Walker yakuwe mu kibuga na Gareth Southgate ku wa gatandatu mu rwego rwo kwirinda ko avunika cyane.

Amakuru avuga ko ashobora gukira akazakina na Gunners ariko ubu birasa n’aho City igomba gukora ibizamini byinshi kuri uyu mukinnyi w’inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa