skol
fortebet

Amahirwe yo Kugeza inkunga ku Banya Gaza akomeje kuyoyoka

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango itanga ubufasha mu ntara ya Gaza iraburira ko kuhakorera muri iki gihe bisa nk’ibitagishoboka.

Sponsored Ad

Umwe muri iyo miryango urashinja ibihugu bikomeje guha Isiraheri intwaro, ubufatanyacyaha mu bishobora kwitwa Jenoside.

Isabelle Defourny, Prezida w’umuryango w’abaganga batagira imipaka yatanze impuruza ko muri iyo ntara hashobora kuba jenoside. Imiryango 13 ikora ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko Isiraheri ibananiza mu bikorwa byabo byo kugeza ubufasha ku babukeneye.

Defourny, avuga ko umuryango ayoboye umaze gupfusha abakozi batanu muri 300 bakorera muri Gaza.

Yavuze ko Gaza muri iyi minsi imaze guhinduka ahantu hadakwiye kuba ikiremwamuntu.

Iyi miryango irasaba Isiraheli guhagarika umugambi wayo wo kugaba ibitero mu mujyi wa Rafah, uri mu majyepfo ya Gaza.

Intambara muri Gaza yatangiye nyuma y’igitero umutwe wa Hamas wagabye muri Isiraheri kigahitana abantu barenga 1,200 abandi bagera ku 250 barashimutwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa