skol
fortebet

Kenya: Impanuka ikomeye yahitanye 39 barimo abarinda Perezida Kenyatta

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya impanuka ikomeye yahitanye abantu 39 barimo n’abarinzi ba Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyatta.
Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’ icyumweru gishize ibera ahitwa Karai hafi ya Naivasha. Imodoka 11 muri 12 zagezweho n’impanuka zikaba zarafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka burundu. Umwe mu bayirokotse witwa James Kamau, yabwiye ikinyamakuru Daily Nation ko imodoka y’ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda, ari yo yabaye intandaro, ubwo ibintu bikwika yari ipakiye byatombokaga. (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya impanuka ikomeye yahitanye abantu 39 barimo n’abarinzi ba Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyatta.

Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’ icyumweru gishize ibera ahitwa Karai hafi ya Naivasha. Imodoka 11 muri 12 zagezweho n’impanuka zikaba zarafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka burundu. Umwe mu bayirokotse witwa James Kamau, yabwiye ikinyamakuru Daily Nation ko imodoka y’ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda, ari yo yabaye intandaro, ubwo ibintu bikwika yari ipakiye byatombokaga.

Umushoferi w’iyo kamyo yananiwe kuyihagarika agonga imodoka zerekezaga mu mujyi wa Nairobi. Kubera ibintu bitwika iyo kamyo yari ipakiye byahise bitomboka, imodoka zigera kuri 11 muri izo zose zibasiwe n’impanuka, zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka.

Ebyiri muri izo modoka zari zirimo abapolisi bakuru ba Kenya n’abo mu mutwe w’abarinda Perezida. Muri abo bapolisi bakuru, abagera kuri 11 bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abo mu mutwe wa GSU urinda Perezida hapfuye batatu.

Umubare w’abakomeretse bamerewe nabi mu bitaro bitandukanye byo muri Kenya urenga 100, kandi abapfuye hari ibyago byinshi by’uko bakwiyongera kubera uko abagihumeka bamerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa