skol
fortebet

Kenya: Umupolisi yarasiye mu kabari nyuma yo kwishyuzwa akabura ayo kwishyura

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisi wari ufite umujinya mwinshi yarasiye mu kabari ko mu Ntara ya Narok,muri Kenya, nyuma y’uko telefone ye ifatiwe kubera ko yananiwe kwishyura fagitire y’amashilingi 220 ya Kenya.

Sponsored Ad

Raporo y’abapolisi ivuga ko Dennis Imai yasuye JJ Wines and Spirits ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku cyumweru, ubwo Jackline Jemeli yahise amwambura telefone ye kugira ngo yishyure inzoga yari yabanje kunywa.

Iyi Raporo igira iti: "Uyu mupolisi wavuzwe yavuye muri ako kabari yongera kugaruka nyuma y’iminota 30 yambaye impuzankabo z’akazi kandi yitwaje imbunda ari kumwe n’umuntu utwara bodaboda utazwi."

Bivugwa ko Imai yasabye ko yasubizwe telefone ye mu gihe uwayimwambuye akibitekerezaho yahise atangira kurasa mbere y’uko utwara boda-boda amuhungisha.

Icyakora nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekeye muri uko kurasa.

Hagati aho hatangiye iperereza ku byabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa