skol
fortebet

Minisitiri wungirije w’ingabo w’Uburusiya yafunzwe acyekwaho kwakira ruswa

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rukuru rw’iperereza mu Burusiya ruvuga ko minisitiri wungirije w’ingabo yafunzwe acyekwaho kwakira ruswa.

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, ako kanama k’iperereza kavuze ko Timur Ivanov yafunzwe kandi ko harimo gukorwa iperereza.

Ivanov, w’imyaka 47, wagenwe kuri uwo mwanya mu 2016, yari ashinzwe imishinga y’ibikorwa-remezo by’igisirikare cy’Uburusiya.

Hashize igihe kirekire impirimbanyi zinenga urwego ruswa ivugwa mu Burusiya igezeho.

Mu 2022, umuryango urwanya ruswa (ACF) – washinzwe na Alexei Navalny wapfuye muri Gashyantare (2) uyu mwaka wahoze ari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burusiya – washinje Ivanov kugira uruhare mu "migambi ya ruswa mu gihe cy’ubwubatsi mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya".

By’umwihariko, uwo muryango wavuze ko yungukiye mu mishinga y’ubwubatsi mu mujyi wa Ukraine uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Mariupol.

Byinshi mu bice bya Mariupol byashenywe n’ibisasu by’Uburusiya mu mezi yakurikiye igitero gisesuye bwagabye kuri Ukraine.

Itangazo ry’akanama k’iperereza k’Uburusiya ko kataye muri yombi Ivanov ntiryagaragaje uko uwo Minisitiri wungirije w’ingabo yasubije ku byo aregwa.

Igika cyo mu mategeko mpanabyaha y’Uburusiya cyashingiweho mu gufunga Ivanov – igice cya 6 cy’ingingo ya 290 – gikoreshwa iyo ruswa icyekwa irenze miliyoni y’ama rouble akoreshwa mu Burusiya, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 13 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibyaha nk’ibyo bihanishwa gucibwa amande atubutse no gufungwa imyaka igera kuri 15.

Mbere, Ivanov yari Minisitiri w’intebe wungirije w’akarere ka Moscow, aho Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya muri iki gihe, Sergei Shoigu, yigeze kuba Guverineri by’igihe gito, ndetse bivugwa ko Ivanov akiri umuntu wa hafi wa Shoigu.

Ugufungwa kwe ni icyemezo cy’imbonekarimwe ku muntu wo mu b’indobanure bari ku butegetsi mu Burusiya, benshi byemezwa ko bakoresheje imyanya yabo y’ubutegetsi mu kwigwizaho imitungo myinshi.

Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya (bizwi nka Kremlin) yabwiye abanyamakuru ko Perezida Vladimir Putin yamenyeshejwe iby’iryo fungwa mbere yuko riba.

Ivanov asanzwe yarafatiwe ibihano n’Amerika n’Ubwongereza.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na wo wamufatiye ibihano byo kumubuza kuhakorera ingendo, unafatira umutungo we.

Ubumwe bw’Uburayi buvuga ko ari "uwa cumi mu kuntu abayobozi bakurikirana mu nzego mu buyobozi bw’igisirikare cy’Uburusiya".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa