skol
fortebet

Donald Trump yasuzuguriwe mu myigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa Floyd yatangiye koroha

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

Igitekerezo cya Perezida Trump cyo kohereza ingabo z’igihugu "kwigarurira imijyi" irimo imyigaragambyo cyamaganwe na ba guverineri ba leta zitandukanye na ba mayor b’imijyi myinshi, bakomoka mu mashyaka yombi, Abarepubulikani n’Abademokarate, bavuga ko adafite ububasha bwo kubikora bo batabyemeye cyangwa batabimusabye.

Sponsored Ad

Nyuma y’icyumeru kirenga Abanyamerika bamwe bafite amahane menshi, mu myigaragambyo yo kwamagana urupfu rw’umwirabura George Floyd n’urugomo rw’abapolisi ku birabura,kuri ubu hatangiye kuboneka ituze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Trump kuwa kane w’icyumweru gishize yavuze ko ibyaberagai Minneapolis ari "intege nke z’ubutegetsi bwaho" anababurira ko niba bo bibananiye ashobora koherezayo ingabo ngo "zikore akazi neza".

Bwana Trump nyuma yanditse kuri twitter ko yavuganye na guverineri wa Minnesota ko ingabo ziri kumwe nawe, yongeraho ko "ubusahuzi nibutangira, kurasa nabyo bitangira".

Ubutumwa bwa Trump kuri Twitter bwahise buhishwa n’uru rubuga nkoranyambaga, ruvuga ko burimo amagambo anyuranyije n’amahame ya Twitter abuza guhamagarira urugomo.

Abaguverineri batandukanye nabo bamaganye iki gitekerezo cya Trump ahubwo bamwe mu bapolisi bagerageza kwicisha bugufi imbere y’abigaragambya basaba imbabazi ku bwa mugenzi wabo wishe Floyd.

Ituze ryagarutse kubera kubera ko bamwe mu baturage bari gukora uko bashoboye kose kugira ngo bakumire ababazanamo ibyo kurasa, gusahura, kumenagura no gutwika ibya rubanda.

Ikindi kandi, amategeko y’umukwabu yatumye polisi ibasha guta muri yombi abantu barenga ibihumbi icyenda kugeza uyu munsi mu gihugu cyose.

Hejuru ya polisi, ba guverineri ba leta 29 kuri 50 zigize igihugu na mayor wa Washington D.C. bategetse abasilikari babo National Guard barenga ibihumbi 20 gutera inkunga mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino.

Mu murwa mukuru w’igihugu, Washington D.C., abaturage ibihumbi baraye bateraniye mu ituze hirya gato y’ingoro y’umukuru w’igihugu White House amasaha make nyuma y’uko abapolisi bari ku maguru no ku mafarasi babarashemo ibyuka biryana mu maso.

Bamwe bagumye mu mihanda na nyuma ya saa moya y’ijoro, ubwo amasaha y’umukwabu aba atangiye, batitaye ku bashinzwe umutekano bavugaga ko bashobora kubirukana bakoresheje ingufu.

Abaturage bari batuje, nta mivundo, n’ikinyabupfura kinshi. Ndetse bamaganye bikomeye umwe muri bo wuriye ku nkingi y’itara ryo ku muhanda ashaka kurimena.

Bose bateye hejuru bati: "Amahoro mu myigarambyo."

Ubuzima bwari bumaze iminsi busa n’ubwahagaze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rw’Umunyamerika w’umugabo ufite inkomoko muri Afurika wapfiriye mu maboko ya polisi.

George Floyd wari ufite imyaka 46 y’amavuko, yapfuye nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi hanze y’iduka ryo mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Amashusho agaragaza gutabwa muri yombi kwe ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa gatanu, yerekana umupolisi w’umuzungu, Derek Chauvin, atsikamira ijosi rya Bwana Floyd mu gihe yari yatsikamiriwe hasi.

Bwana Chauvin w’imyaka 44, yamaze kuregwa urupfu rwe.

Ibihe bikuru byagejeje ku rupfu rwa Bwana Floyd byabaye mu minota 30 gusa.

Byatangiriye ku kirego kijyanye n’inoti mpimbano y’amadolari 20,cyatanzwe ku mugoroba wo ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa gatanu, ubwo Bwana Floyd yaguraga ipaki y’itabi ry’isigara (cigarettes) mu iduka ryitwa Cup Foods ricuruza imboga.

Mu kwibwira ko inoti amaze guhabwa y’amadolari 20 ari mpimbano, umukozi wo muri iryo duka yahise atanga ikirego kuri polisi.

Bwana Floyd yari amaze imyaka myinshi aba mu mujyi wa Minneapolis nyuma yo kwimuka iwabo ku ivuko mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas.

Hari hashize igihe akora nka ’bouncer’ mu gucunga umutekano mu nzu z’ibitaramo muri uwo mujyi. Ariko, cyo kimwe n’Abanyamerika bandi benshi, yahindutse umushomeri bitewe n’iki cyorezo cya coronavirus.

Bwana Floyd yari asanzwe ari umukiliya uhoraho w’iryo duka rya Cup Foods. Yari umukiliya mwiza umenyerewe utari warigeze na rimwe ahateza ikibazo, nkuko Mike Abumayyaleh, nyir’iryo duka, yabibwiye televiziyo NBC yo muri Amerika.

Ariko uwo nyir’iduka ntabwo yari ku kazi uwo munsi. Uwo mukozi we w’urubyiruko, mu gutanga icyo kirego kuri iyo noti atashize amakenga, yakoze ibyo amabwiriza y’akazi asanzwe ateganya.

Yahamagaye nimero 911, ku isaha ya saa mbili n’umunota umwe z’ijoro zaho.

Inyandiko-mvugo yatangajwe n’abategetsi ikubiyemo ko uwo mukozi wo mu iduka yabwiye uwamwitabye ko yasabye uwo mukiliya kumusubiza iryo tabi ry’isigara ariko "ntabwo ashaka kubikora".

Nkuko iyo nyandiko ikubiyemo icyo kiganiro kijyanye no gutanga ikirego ikomeza ibivuga, uwo mukozi wo mu iduka avuga ko uwo mugabo agaragara nk’"uwasinze" kandi "ntiyibashije".

Nyuma gato y’uko guhamagara, nka saa mbili n’iminota 8 z’ijoro, abapolisi babiri barahageze. Bwana Floyd yari yicaranye n’abandi bantu babiri, bari mu modoka iparitse hafi aho.

Nyuma yo kwegera iyo modoka, umwe muri abo bapolisi witwa Thomas Lane yasohoye imbunda ye ategeka Bwana Floyd kumanika amaboko ye.

Muri iyo nyandiko-mvugo y’ibyabaye, abashinjacyaha ntibasobanura impamvu Bwana Lane yasanze ari ngombwa ko asohora imbunda ye.

Abashinjacyaha bavuga ko Bwana Lane "yashyize ibiganza bye kuri Bwana Floyd, akamukurura akamuvana mu modoka". Nuko Bwana Floyd "yirwanaho yanga gushyirwaho amapingu".

Ariko amaze gushyirwaho amapingu, Bwana Floyd yacishije macye akurikiza ibyo Bwana Lane yamusobanuriraga amubwira ko atawe muri yombi kubera "gutanga inoti mpimbano".

Kugundagurana byabaye ubwo abapolisi bageragezaga gushyira Bwana Floyd mu modoka yabo.

Ahagana ku isaha ya saa mbili n’iminota 14 z’iryo joro, Bwana Floyd "yaragagaye, atembagara hasi, abwira abapolisi ko atinya kuba ahantu hafunganye", nkuko iyo nyandiko-mvugo ikomeza ibivuga.

Bwana Chauvin arahagera. We n’abandi bapolisi bagize uruhare mu rindi gerageza ryo gushyira Bwana Floyd mu modoka ya polisi.

Muri iryo gerageza, ryabaye saa mbili n’iminota 19 z’ijoro, Bwana Chauvin yakuye Bwana Floyd ku ruhande rwerekeye ku bagenzi, bituma yitura hasi, nkuko iyo nyandiko-mvugo ibivuga.

Ahitura yubitse amaso, amapingu akimuriho.

Icyo gihe nibwo ababibonye batangiye gufata amashusho ya Bwana Floyd byagaragaraga ko ababaye cyane.

’Uburyo yapfuyemo burenze ukwemera’

Ibyo bihe byo muri ako kanya, byafashwe kuri telefone zigendanwa nyinshi bigasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, ni byo byarangiye bibaye ibya nyuma aho umutima wa Bwana Floyd wari ugitera.

Yacigatiwe n’abapolisi, mu gihe Bwana Chauvin we yamutsikamizaga ivi rye ry’ibumoso riri hagati y’umutwe n’ijosi bya Bwana Floyd.

Muri ayo mashusho, Bwana Floyd akomeza kumvikana agira ati: "Simbasha guhumeka". Agatabaza nyina ari nako atakamba ati, "nyabuneka, nyabuneka, nyabuneka".

Mu gihe cy’iminota 8 n’amasegonda 46, Bwana Chauvin yagumishije ivi rye ku ijosi rya Bwana Floyd, nkuko raporo y’ubushinjacyaha ibivuga.

Hashize hafi iminota 6 muri icyo gihe, Bwana Floyd yataye ubwenge. Amashusho y’ibyabaye agaragaza ko icyo gihe ari bwo Bwana Floyd yacecetse, abari bashungereye bakinginga abapolisi ngo barebe niba umutima we ugitera.

Nuko umwe muri abo bapolisi bandi witwa JA Kueng arabikora, arebera ku mpera y’ikiganza cy’iburyo cya Bwana Floyd "abura umutsi". Ariko nubundi abapolisi bamugumaho.

Ku isaha ya saa mbili n’iminota 27 z’iryo joro, Bwana Chauvin akura ivi rye ku ijoshi rya Bwana Floyd. Atinyagambura, ashyirwa ku kagare k’abarwayi akajyanwa n’imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) ku kigo nderabuzima cya Hennepin County Medical Center.

Byatangajwe ko yapfuye amaze isaha imwe agejejweyo.

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Bwana Floyd yari yaganiriye na Christopher Harris, imwe mu nshuti ze za hafi. Iyo nshuti ye yari yamugiriye inama yo kugana ikigo gitanga akazi k’ibiraka.

Bwana Harris avuga ko guhimba inyandiko bitari biri muri kamere ya Bwana Floyd.

Bwana Harris yagize ati: "Uburyo yapfuyemo burenze ukwemera. Yaratakambye ngo ntiyicwe..."

Yongeyeho ati:

"Iyo ugerageje uko ushoboye ngo wizere imiterere y’ubu butegetsi, ubutegetsi uzi ko atari wowe bwashyiriweho, iyo iteka uhora ushaka ubutabera unyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko ntushobore kububona, igihe kiragera ugatangira kwishakira ubutabera ukoresheje amaboko yawe bwite".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa