skol
fortebet

Ishusho ya Haile Selassie wabaye umwami w’abami wa Ethiopia yabomowe i London

Yanditswe: Thursday 02, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishusho ya Haile Selassie wabaye umwami w’abami (empereur/emperor) wa nyuma wa Ethiopia yabomowe aho yari iri mu gace ka Wimbledon mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza, London.

Sponsored Ad

Polisi iri gukora iperereza kuri ibi byabereye ahitwa Cannizaro Park ku mugoroba wo ku wa kabiri.

Uko kubomora iyo shusho byakozwe n’itsinda ry’abantu barenga 100, nkuko bivugwa n’umuntu wabibonye.

Bisa nkaho byaba bifitanye isano n’imidugararo iri muri Ethiopia muri iki gihe.

Yatewe n’urupfu rwa Hachalu Hundessa, umuhanzi wari ukunzwe wo mu bwoko nyamwinshi bwa Oromo, wishwe arashwe mu ijoro ryo ku wa mbere atwaye imodoka.

Imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwe yatumye ishusho y’igikomangoma Ras Makonnen Wolde Mikael, se wa Selassie, ibomorwa mu mujyi wa Harar uri mu burasirazuba bwa Ethiopia.

Indirimbo za Hachalu zibandaga ku guharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bwa Oromo yavugaga ko bahejwe muri politike no mu bukungu bw’igihugu.

Zagize uruhare rukomeye mu myigaragambyo yo guhera mu 2016 yo kwamagana ubutegetsi bwariho, yaje gutuma buhinduka mu mwaka wa 2018, ku gitutu cy’abigaragambya.

Andrew Morris, utuye i Wimbledon, yabwiye ibiro ntaramakuru Press Association ko yabonye itsinda rigizwe ahanini n’abagabo bari muri ako gace iyo shusho ya Haile Selassie yari irimo.

Yavuze ko bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yo mu rurimi rwa Oromo. Avuga ko yababonye ubwo yatemberezaga imbwa ye.

Yongeyeho ati: "Numvise ishusho imanyagurika yikubita hasi, ariko mu by’ukuri sinabibonye ubwo byarimo gukorwa".

Polisi y’Ubwongereza yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko nta muntu wari watabwa muri yombi kugeza ubu.

Ivuga ko yahamagawe saa kumi n’imwe n’iminota 10 z’umugoroba wo ku wa kabiri, ku isaha yaho, imenyeshwa iby’isenywa ryakozwe mu buryo bw’urugomo.

Selassie yabaye i Wimbledon mu mwaka wa 1936 ubwo yari yarahunze nyuma yaho Ethiopia - itarakolonijwe - igabweho igitero n’Ubutaliyani bwashakaga kuyikoloniza.

Iyo shusho yakozwe na Hilda Seligman, umuhanga mu gukora amashusho w’Umwongerezakazi, ubwo Selassie yari acumbikiwe n’umuryango w’uwo Madamu Hilda.

Iyo shusho nyuma yaje kumanikwa muri ako gace ka Cannizaro Park.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa