skol
fortebet

Mu burasirazuba bwa Congo habaruwe imitwe 122 y’inyeshyamba

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Raporo y’ikigo cy’ibipimo by’umutekano muri Kivu, Baromètre Sécuritaire du Kivu (KST), igaragaza ko mitwe y’inyeshyamba igera ku 122 kuri ubu ariyo ibarurwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu ntara za Kivu zombi, muri Ituri na Tanganyika.

Sponsored Ad

Ibi ni ibyahishuwe muri raporo y’iki kigo cy’ibipimo by’umutekano muri Kivu, (KST),

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuwa 22 Gashyantare 2021. ivuga ko imitwe 11 yitwaje intwaro yabaruwe mu Ntara ya Ituri, 46 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, 64 muri Kivu y’Amajyepfo, n’imitwe 9 mu Ntara ya Tanganyika.

KST ivuga ko ubugizi bwa nabi bwinshi bukorerwa muri Kivu butizwa umurindi no gushaka kubaho kw’imitwe yitwaje ibirwanisho nk’uko iyi nkuru dukesha 7SUR7.CD ivuga.

Bimwe mu bikubiye muri iyi raporo bigaragaza ko “mu gihe mu 2019, imitwe ikabakaba 130 yabarizwaga muri Kivu gusa, ibarura rya KST rya 2020 ribarura 122 mu burasirazuba bwa Congo. Igice kinini cy’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba riterwa no gushaka kw’imitwe yitwaje intwaro ko kubaho ibinyujije mu gucukura imitungo kamere no guharanira gukomeza kugenzura ubutaka bwabo.”

Raporo kandi ikomeza ivuga ko ibikorwa byo guca intege izi nyeshyamba byananiranye kandi iyo mitwe myinshi muri iyi igera mu 122 imaze imyaka myinshi ndetse yagiye ibyara indi.

KST kandi ivuga ko mu mitwe ikorera muri Kivu, igera kuri ine ari yo yiganje mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Imitwe ivugwa yiganje ni ADF (Allied Democratic Forces), FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda), APCLS (Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain) na NDC-R. iyi mitwe wongeyeho igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, niyo yihariye 1/3 cy’ubugizi bwa nabi bwose bubera muri Kivu na ½ cy’ubwicanyi bukorerwa abasivili.

Umutwe wa ADF ariko wonyine ushinjwa 37% by’ubwicanyi bwose bwibasira abasivili kurusha indi mitwe.

Baromètre Sécuritaire du Kivu (KST) ni umushinga ucungwa ku bufatanye bwa bw’Itsinda ry’Inyigo kuri Congo, Groupe d’Etude sur le Congo, n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa