skol
fortebet

Perezida Macron yiyemeje gushishikariza abafaransa kubyara cyane

Yanditswe: Saturday 11, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko yifuza kunoza uburyo bwo gufasha abafaransa kugera kuri serivisi zifasha abantu kubyara,medically assisted procreation (MAP),kugira ngo abana bavuka biyongere.

Sponsored Ad

Mu 2023, mu Bufaransa havutse abana 678,000, igabanuka rya 6,6% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ndetse na 20% ugereranyije na 2010.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Elle Magazine, ku wa gatatu tariki ya 8 Gicurasi,uyu
mukuru w’igihugu yagize ati: "Mu mikorere, dufite ikibazo mu gutanga ubuvuzi".

Intego ya mbere afite ni ukugabanya igihe cyo gutegereza kugirango ugere kuri serivisi za PMA, ubu zisaba amezi cumi n’atandatu kugeza kuri makumyabiri n’ane.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Emmanuel Macron arashaka gufungura ibigo byinshi byigenga bifasha gutanga iyi serivisi.

Ikibazo cyo gufasha mu kubyara kirakomeye muri iki gihugu nk’uko bimeze ahandi henshi mu bihugu byateye imbere, dore ko nko mu Bufaransa umugore abarirwa kubyara umwana 1.68, umubare muto cyane kuko ubundi biba ari ngombwa ko impuzandengo iba ari 2.1 kugira ngo umuryango w’abantu mu gace runaka ukomeze kubaho mu buryo bukwiriye.

Perezida Emmanuel Macron yahisemo gutangira guhagurukira iki kibazo, aho Leta ye yemeje ko igiye gushyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo bw’imyirorokere buhagaze.

Macron yizera ko izi serivisi nizitangirwa ubuntu, bizatuma urubyiruko rutangira gutekereza kubyara hakiri kare, bityo umubare w’abana bavuka ukiyongera.

Ikindi ni uko Macron ari gutekereza gushyiraho gahunda ishobora gufasha imiryango imaze igihe gito ibyaye, kugira ngo agabanye ikiguzi kiri hejuru cyo kwita ku bana.

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugabo ntashyigikiye gahunda y’abagore babyarira abandi, izwi nka ’surrogacy’ kuko ngo ’atari bwo buryo bwiza bwo gukora ibintu.’

Icyakora abakurikirana iki kibazo bemeza ko bigoye ko Macron yahita agikemura kuko ibituma abantu batabyara birimo no kutagira ubushake bwabyo, ubuzima buhenze, imyumvire itandukanye ku bibazo biri ku Isi n’izindi mpamvu nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa