skol
fortebet

Abanyarwanda 50 batahuwe biyise impunzi zitahutse kubushake ngo bahabwe amafaranga

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Imodoka za HCR zambutsa impunzi ziva Congo ziza mu Rwanda (Ifoto/Muhire D)
Nyuma y’ aho ishami ry’ umuryango wabumbye ryita ku mpunzi HCR ritangaje ko umuntu umwe w’ impunzi utahutse ari hejuru y’imyaka 18 azajya ahabwa amadolari 250 naho uri munsi y’iyo myaka agahabwa amadolari 150, mu nkambi ya Kijote hamaze gutahurwa abanyarwanda bagera kuri 50 biyise impunzi zivuye muri Kongo, bagamije guhabwa amafaranga yijejwe abatahuka ku bushake.
Ubuyobozi bw’iyo nkambi iherereye mu Murenge wa Nyabihu (...)

Sponsored Ad

Imodoka za HCR zambutsa impunzi ziva Congo ziza mu Rwanda (Ifoto/Muhire D)

Nyuma y’ aho ishami ry’ umuryango wabumbye ryita ku mpunzi HCR ritangaje ko umuntu umwe w’ impunzi utahutse ari hejuru y’imyaka 18 azajya ahabwa amadolari 250 naho uri munsi y’iyo myaka agahabwa amadolari 150, mu nkambi ya Kijote hamaze gutahurwa abanyarwanda bagera kuri 50 biyise impunzi zivuye muri Kongo, bagamije guhabwa amafaranga yijejwe abatahuka ku bushake.

Ubuyobozi bw’iyo nkambi iherereye mu Murenge wa Nyabihu mu Karere ka Rubavu, buravuga ko hari Abanyarwanda bajya muri Kongo bakagaruka biyita impunzi.

Atangwa mu rwego rwo gushishikariza gutaha abakiri hanze, ndetse no gufasha abatahutse gusubiza mu buzima busanzwe, nk’uko bitangazwa na Rwanyonga David uyobora iyi nkambi ya Kijote.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Iyi gahunda yatangiye umwaka ushize mu kwezi kwa 11 ariko n’abatashye mu kwa 10 umwaka ushize barayabahaye. Amafaranga atangwa na HCR.”

Mu gutahura abiyita impunzi, Rwanyonga avuga ko avuga ko hakoreshwa uburyo butandukanye burimo ibibazo bababaza no gusanga bamwe bafite indangamuntu z’u Rwanda.

Aragira ati “Mu nshuro eshatu tumaze kwakira aba bantu batahuka, tumaze kwakira abagera kuri 250, ariko hari abandi 50 twasanze barakoze uburiganya biyita impunzi zivuye muri Congo kandi ari Abanywarwanda basanzwe batuye ndetse bafite n’ibyangombwa.”


Abatahuwe biyise abatahutse ku bushatse

Rwanyonga avuga ko aba bafashwe badakurikiranwa n’inzego z’umutekano, ahubwo ngo bagirwa inama y’uko ibyo bakoze bidakwiye bakabareka bagasubira mu miryango yabo.

Ati “Tubereka ko gusohoka igihugu uko bishakiye ari amakosa kuko abenshi usanga barambutse nta byangombwa by’inzira bafite tukabareka bagataha.”

Abafatwa ngo ni abaturage biganjemo abo mu turere duhana imbibi na Congo, gusa ngo hari n’abaturuka mu tundi turere twitaruye umupaka.

Ingamba zafashwe

Inkambi ya Kijote yasimbuye iya Nkamira. Iri ahari haragenewe isoko rya Kijote ariko rikabura abarikoreramo.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko hashyizweho uburyo bwo guha aba batahuka indangamuntu kuko ngo usanga abinjiraga mu gihugu bagasubira muri Congo nyuma bakagaruka byaraterwaga no kutagira ikoranabuhanga rifatika.

Rwanyonga David uyiyobora aragira ati “Gahunda yo kubafata igikumwe (finger print) yaje muri 2014, urumva nk’umuntu waje muri 2013 iryo koranabuhanga ritaraza yashoboraga kwambuka tukamwakira, nyuma agasubira muri Congo akongera akagaruka tukamwakira, ariko ubu ntibyamushobokera kuko ava hano twamufashe igikumwe ndetse agatahana n’indangamuntu.”

Abatahuka bishimira uko bakirirwa

Abatahuka bavuga ko batunguwe no kubona bakirirwa mu mazu meza afite isuku muri iyi nkambi, ndetse buri muryango ugahabwa icyumba ubamo mu gihe ngo aho inkambi ya Nkamira bari basanzwe bakirirwa ngo babwirwaga ko ari mu mashitingi.

Faida Muhawe, umwe muri aba banyarwanda avuga ko yatunguwe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, atungurwa no kwakirirwa mu nkambi aho aryama mu cyumba ndetse agacana amashanyarazi.

Ati “Njye nageze hano ndumirwa, ndibaza nti ese iyi ni inkambi? Natunguwe no kubona ahantu ndi kuryama hari ibitanda byiza, harimo sima, ni amabati meza, noneho narushijeho kumirwa kuko harimo n’amashanyarazi kandi ahantu nari ntuye muri Congo kugira ngo ugere ahantu hari inzu y’amabati cyangwa amashanyarazi byagutwara nk’umunsi wose”

Yungamo ati “Abantu bahoraga badutera ubwoba ngo mu Rwanda nta mutekano baraduhemukiye pe, abandi baradusize ariko tuzakora uko dushoboye tujyane na bo”

Iyi nkambi yubatse mu nyubako zari zaragenewe isoko rya Kijote ariko ribura abarikoreramo kuko ngo ryubatswe hafi y’irindi, ikaba yasimbuye iyari inkambi y’agateganyo ya Nkamira.

Kugeza ubu abanyarwanda baba hanze basabwe gutahuka bari guhabwa amafaranga yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe ariko itariki ntarengwa yo kuyatanga ni iya 31 Ukuboza 2017. Uzataha nyuma y’iyi tariko azakirwa ariko ngo nta mafaranga azahabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa