skol
fortebet

Kigali: Umuhanda ujya I Nyamirambo unyuze kuri Statistique wangiritse bikomeye

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2017, Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwafunze umuhanda uva mu mujyi rwagati werekeza I Nyamirambo unyuze ku kigo cy’ ibarurishamibare Statistique bitewe n’ uko uyu muhanda wangiritse bikomeye.
Ngo uyu muhanda wangijwe n’ uko itiyo ivana amazi ku ruganda rw’ amazi rwa Kimisagara iyakwirakwiza mu bice bitandukanye bw’ Umujyi wa Kigali yatobokeye munsi yawo
Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali buvuga bwafunze uyu muhanda by’ agateganyo mu rwego rwo kwirinda impanuka (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2017, Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwafunze umuhanda uva mu mujyi rwagati werekeza I Nyamirambo unyuze ku kigo cy’ ibarurishamibare Statistique bitewe n’ uko uyu muhanda wangiritse bikomeye.

Ngo uyu muhanda wangijwe n’ uko itiyo ivana amazi ku ruganda rw’ amazi rwa Kimisagara iyakwirakwiza mu bice bitandukanye bw’ Umujyi wa Kigali yatobokeye munsi yawo

Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali buvuga bwafunze uyu muhanda by’ agateganyo mu rwego rwo kwirinda impanuka . Ubu buyobozi burizeza abakoresha uyu muhanda ko mu ma saha umunani urabawongeye kuba nyabagendwa.

Eng. Karimu Zirimwabagabo ushinzwe ibikorwa byo gusana imihanda mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko uyu muhanda wafunzwe kugira ngo udateza impanuka ndetse anemeza ko nyuma y’amasaha umunani uraba wongeye kuba nyabagendwa.

Yagize ati “Urebye ni itiyo nini bakunze kwita iya 300 ikura amazi mu ruganda rwa Kimisagara yapfumukiye munsi y’uyu muhanda noneho amazi abuze inzira ahita ayishakira bituma wangirika ariko tugiye guhita tuwusana .”

Yakomeje avuga ko iy’itiyo yangiritse iri butume ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali bibura amazi bitewe n’uko ari yo yayahazanaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa