skol
fortebet

Nyarugenge: Umugore yakubise umugabo we bikomeye amuziza kumunywera inzoga yiguriye

Yanditswe: Monday 29, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yakubise umugabo we mu buryo bukomeye amuziza ko yamunywereye ku nzoga kandi atayimuguriye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023.
Abaturanyi b’uyu muryango babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru , ko uyu mugore akunda gukubita umugabo we ndetse urugo rwabo ruhoramo amakimbirane ku buryo nta munsi ushira batarwanye.
Bavuga ko kuri iki Cyumweru uyu mugore yiriwe anywa inzoga nyuma aza (...)

Sponsored Ad

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yakubise umugabo we mu buryo bukomeye amuziza ko yamunywereye ku nzoga kandi atayimuguriye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru , ko uyu mugore akunda gukubita umugabo we ndetse urugo rwabo ruhoramo amakimbirane ku buryo nta munsi ushira batarwanye.

Bavuga ko kuri iki Cyumweru uyu mugore yiriwe anywa inzoga nyuma aza gutahana icupa rya Mitsingi ariko yihanangiriza umugabo we ngo ntaze kurinywa.

Uwitwa Kalisa Eugene avuga ko hatagize igikorwa kugira ngo uyu mugore n’umugabo batandukane umwe ashobora kuzica undi.

Yagize ati “Bahora barwana ubu abaturanyi bose twarabahaze ahubwo nkamwe mwagakwiye kubibwira ubuyobozi kuko umwe azica undi nk’ubu nijoro umugore yakubise umugabo aranamukomeretsa amuziza ngo yanyoye inzoga ye kandi atari we wayiguze”.

Yakomeje avuga ko no mu minsi ishize uyu mugore yakubiswe mu buryo bukomeye n’umugabo we abaturanyi babo baba aribo babakiza.

Mukayisenga Fabiola avuga ko yatunguwe n’uburyo uwo mugore amaze gukubita umugabo we yamwirukanye abanjije kumwambura ipantaro yari yaramuguriye.

Ati “Njye numiwe, yamukubise bapfa ko yamunywereye inzoga arangije ahita amubwira ngo yambure ipantaro yari yaramuguriye ahita amwirukana.”

Akomeza avuga ko bitewe n’uburyo uyu mugore ahora arwana n’umugabo we nyir’inzu bakodesha yahise abaha icyumweru cyo kuba bamuviriye mu nzu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa