skol
fortebet

Perezida Kagame yashyize hanze ifoto yishimanye n’abuzukuru be ku isabukuru yabo

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yasangiye ibyishimo n’abuzukuru be babiri ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko ku wa 19 Nyakanga, itariki bombi bavukiyeho mu myaka itandukanye.
Imfura yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma naho ubuheta avuka tariki 19 Nyakanga 2022, yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma.
“Ndi kumwe n’abuzukuru banjye ku isabukuru yabo. Ndabakunda”
Amagambo ya Perezida Kagame yaherekejwe n’ifoto ari kumwe n’abuzukuru be Anaya Abe Ndengeyingoma wujuje imyaka 3 na Amaliya (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yasangiye ibyishimo n’abuzukuru be babiri ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko ku wa 19 Nyakanga, itariki bombi bavukiyeho mu myaka itandukanye.

Imfura yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma naho ubuheta avuka tariki 19 Nyakanga 2022, yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma.


“Ndi kumwe n’abuzukuru banjye ku isabukuru yabo. Ndabakunda”

Amagambo ya Perezida Kagame yaherekejwe n’ifoto ari kumwe n’abuzukuru be Anaya Abe Ndengeyingoma wujuje imyaka 3 na Amaliya Agwize Ndengeyingoma wujuje umwaka.

Kuwa 20 Nyakanga nibwo Nyakubahwa Perezida Kagame yashimiye umukobwa we, Ange Kagame n’umukwe we, Bertrand Ndengeyingoma, bibarutse ubuheta.

Uyu mwuzukuru we wa kabiri yaje akurikira uwa mbere wavutse kuwa 19 Nyakanga 2020.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Ange Kagame na Ndengeyingoma bashyingiranywe muri Nyakanga 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa