skol
fortebet

Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky arashinjwa gushaka kwigira nka Putin bahanganye

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin byatangaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky ashaka kumera nka Putin ngo arebe ko abaturage bagarurira icyizere ubutegetsi bwe buri mu ntambara.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Kremlin, Dimitry Peskov aganira n’umunyamakuru Pavel Zarubin ku itariki 23 Mutarama, yavuze ko kuba Ukraine ivuga ko imaze igihe ipfa n’u Burusiya uduce twayo iki gihugu kigaruriye bigamije kurangaza abaturage.

Avuga ko iyo ngingo nta shingiro ifite ahubwo ari nk’urwitwazo mu guhimba impamvu ibibazo bihari bishingiyeho.

Yagize ati "Mu by’ukuri ashaka [Zelensky] kumera nka Perezida Putin ngo arebe ko mu gihugu hose bamushyigikira ariko ibyo ntibyakora muri ubu buryo".

Yakomeje ati "Abaturage benshi cyane muri Ukraine batangiye gutekereza ko ubutegetsi bwa Kyiv buri gukora ibintu nabi".

Yanenze ubutegetsi bwa Ukraine ko bwijejwe ibitangaza n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nyamara ntibigire icyo bikemura ku makimbirane ahari. Ibyo ngo byatumye Zelensky ananirwa kwita ku gushaka umuti wakura igihugu cye mu ntambara ahubwo akomeza kurwana atizeye gutsinda.

U Burusiya, buvuga ko buzakomeza intambara kugeza bubonye instinzi. Ibyo binahuzwa no kuba nyuma y’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2023, muri Werurwe uyu mwaka hategenyijwe amatora ya Perezida mu Burusiya aho Putin ahanganye n’abakandida babiri gusa.

Ni mu gihe muri Ukraine yaba amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Nsingamategeko yasubitswe kubera intambara bagiye kumaramo imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa