skol
fortebet

Goma: Leta yahagaritse ingendo z’indege za gisivili hikangwa M23

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko indege za gisivili zibujijwe guhagarara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ,kubera impamvu zagizwe ibanga ariko leta ivuga ko ari iza tekiniki.

Sponsored Ad

Bivugwa ko hari amakuru ikigo cy’ubutasi cya DEMIAP cyakiriye avuga ko umutwe wa M23 waba ufite umushinga wo kugenda uyobya indege ,hifashishijwe uburyo bwa Radar.

Kubera iyo mpamvu,ngo urwego rw’ubutasi rwashyizeho icyitonderwa cy’uko indege zitagomba kongera gucaracara kw’icyo kibuga mu gihe hatarafatwa izindi ngamba.

Umwe mu basilikare bakomeye bo mu mutwe wa HIBOU SPACIAL FORCE utakunze ko amazina ye atangazwa ,akaba akorera ku kibuga cy’indege cya Goma yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko nubwo ingendo z’indege za gisivili zibujijwe ariko iza gisirikare zo zagumye mu mirimo yazo nk’ibisanzwe.

Ikibuga cy’indege cya Goma kirinzwe n’abasirikare barenga ibihumbi 8 ,biganjemo ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO,Ingabo za SADC ,Abacancuro b’Abanya Romania,FARDC yiganjemo abasirikare barinda umukuru w’igihugu bazwi nk’Abajepe ndetse n’ingabo zidasanzwe za HIBOU SPECIAL FORCE,

Umuvugizi w’igisirikare cya Leta, FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt.Col Ndjike Kaiko yoherereje ubutumwa bugufi Rwanda Tribune bugira buti:"ikibazo kirazwi hari gukorwa imirimo ya tekiniki kugira ngo ingendo zisubire ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa