skol
fortebet

Abakozi bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, yatangaje ko abakozi ba leta n’ab’ibigo byigenga bagiye kujya bakatwa 0.5 by’umushahara wabo, aya mafaranga akajyanwa mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB kunganira Mituelle de Santé.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, rivuga ko ariya mafaranga azajya akatwa ku mushahara wa buri kwezi umukozi ahembwa.

Ni itangazo rigira riti” Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo imenyesha abakoresha bose mu nzego za leta n’iz’abikorera mu Rwanda ko 0.5% avuga muri iryo teka mu ngingo yaryo ya kabiri igika cya 10 akatwa n’umukoresha ku mushahara utahanwa n’umukozi.”

Itangazo rikomeza rivuga ko umukoresha ari we uzajya akusanya buri kwezi uwo musanzu akawushyikiriza RSSB kuri konti yayo iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda yitwa RSSB CBHI SCHEME.

Mifotra yemeje ibi nyuma Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza riteganya ahantu hatandukanye hagiye kujya hava amafaranga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza.

Ni iteka rivuga ko mu mafaranga azajya aturuka muri Leta yo kunganira Mituelle de santé, arimo miliyari 6 Frw azajya aturuka mu ngengo y’imari y’umwaka, yishyurwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Iteka rya Minisitiri w’intebe isobanura ko buri mwaka Minisiteri y’imari izajya itangira 3 000 Frw buri muntu utishoboye uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Ku mafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi yishyurwa na Minisiteri y’ubuzima, 50% azajya na yo agenerwa kunganira Mutuelle de Santé mu gihe amafaranga yose (100%) yishyurwa n’abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima nayo azajya agenerwa kuyunganira.

10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe izwi nka Betting, yishyurwa Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano na yo azajya agenerwa kunganira ubu bwishingizi.

Amafaranga yose atangwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ‘Contrôle Technique’ ndetse na 10% acibwa abakoze amakosa mu muhanda, asanzwe yishyurwa Polisi y’igihugu na yo agiye kujya agenerwa kunganira Mutuelle de Santé.

Hari kandi amafaranga asanzwe acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, yishyurwa ikigo cya Leta gifite ubuziranenge mu nshingano zacyo iri teka risobanura ko yose(100%) agiye kujya yunganira ubu bwishingizi ndetse n’amafaranga 100Frw ava ku mahoro yakwa kuri parikingi z’ibinyabiziga kuri buri saha imwe bihagaze, yishyurwa n’Umujyi wa Kigali.

Iri teka rigaragaza ko 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo agenewe uturere bireba, yishyurwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) agiye kugenerwa ubu bwishingizi.

Hari kandi ibihumbi 20Frw asanzwe ava mu ihererekanywa ry’imodoka yaguzwe n’ibihumbi 10 Frw kuri moto asanzwe yishyurwa ikigo cy’imisoro n’amahoro nayo agiye kuzajya yunganira ubu bwishingizi.

Rivuga ko 4.000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’igishanga na 5.000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’imusozi na 2.000 Frw kuri hegitari imwe y’amaterasi y’indinganire, yishyurwa n’Akarere bireba azajya agenerwa kunganira ubu bwishingizi.

Iri teka rivuga ko uretse inkunga ya Leta igenewe abatishoboye itangwa bitarenze tariki ya 30 Nzeri buri mwaka, inkunga ya Leta ivugwa muri iyi ngingo itangwa buri gihembwe. Iri teka rigaragaza ko hari n’inkunga izajya itangwa na sosiyete z’ubucuruzi bw’itumanaho n’zi’ubw’ibikomoka kuri peteroli izajya igenerwa kunganira Mutuelle de Santé.

Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli yishyura inkunga mu bwisungane mu kwivuza ingana n’amafaranga 20 Frw kuri buri litiro y’ibikomoka kuri peteroli igurishije nayo azajya yunganira ubu bwisungane mu kwivuza.

Ikigo cya Leta gifite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano zacyo nicyo iri teka riha ububasha bwo gukora igenzura rigamije kumenya ko inkunga yishyuwe yabazwe uko biteganywa.

Ikigo kigomba kwishyura iyi nkunga kitazajya kiyitangira igihe kizajya kishyuzwa inyungu z’ubukererwe ingana na 2% buri kwezi.

Kubura inyunganizi za Mituelle de santé byatumaga Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gihomba agera kuri miliyari 20Frw buri mwaka kubera ko amafaranga yatangwaga n’abanyamuryango ari make ugereranyije n’ayo RSSB yishyura muri serivisi z’ubuvuzi.

Icyemezo cya Mifotra kitezweho kugabanya iki gihombo, ndetse kikanazamura umubare w’abafite ubwishingizi bwa Mituelle de Santé bahagaze ku kigero cya 88%.

Ibitekerezo

  • Ngaho mufashe amafaranga yose agiye muri mutuelle ngo afashe umunyamuryango, ahubwo najyemo ahindurwe imishahara y’abakozi babo ndetse na za mission , nigute ufata umukozi wa RSSB ukirera kubitaro akarusha Doctor uvura we akora verfication gusa, ayo mafaranga akwiye imicungire idasanzwe

    ariko c noneho ikigihugu kiragana hehe.buri mwaka nugushakisha amafr,muminsi yashize yadukase ngo ayabagore none ngo mituelle.dusanzwe dutangirw ubwizigamire muri rssb ubwo umushahara uraje uveho ipura imwe kukwezi.imyenda leta yirirwa ifata bayikoresha nabi barangiza bakaza kudusoromamp amafr.ntibareba ibiciro biri hanzaha uko bihagaze none nayo twari twifitiye ngo nidushyigikire mituelle

    MURAKOZE ARIKO IKIBAZO NI UKO MEWIHERERA MUGAFATA ABAKOZI BO MU BIGO BYIGENGA NK’ABO MU BIGO BYA LETA NYAMARA UKO BABA BABAYEHO NTIBAFATWE NK’ABO MURI LETA. IYO UBONA UMUKOZI AKORA IMINSI YOSE NTA KONJE AGASHAHARA NI INTICA NTIKIZE ARIKO WAJYAKUMVA UKUMVA NGO BAKATWE KIMWE!! KUKI MUTABANZA KUREBA UKO UMUKOZI ABAYEHO CYANGWA NGO MUTEGEKE ABAKORESHA GUFATA ABAKOZI NK’UKO ABO MURI LETA BAFASHWE? MURAKOZE

    Kongera ingufu kuri mutuel nibyiza ,ariko mumenye kongera kumishara yabantu byarabananiye kuberiki mutayo ngera mukumvako gukata mukabishirimbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa