skol
fortebet

Abantu 10 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe ariwe mushya wayanduye

Yanditswe: Monday 11, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse umuntu umwe mushya wanduye Coronavirus mu bipimo 380 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda ugera ku bantu 285.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi habonetse inkuru ishimishije kuko abantu 10 bakize icyorezo cya Coronavirus bityo abamaze gukira baba 150. Abakirwaye ni 135.

Abantu bakize uyu munsi batumye u Rwanda rwongera kugira umubare munini w’abakize waruse uw’abakirwaye.

Ku wa 14 Werurwe 2020 nibwo u Rwanda rwemeje ko umurwayi wa Mbere wa Coronavirus yageze mu gihugu, yari Umuhinde wari uturutse mu Mujyi wa Mumbai.

Kugeza ubu ibitaro byahariwe kwita ku barwayi ba Coronavirus bibarizwamo abantu 135, bari gukurikiranwa n’abaganga. Nta muntu urapfa azize Coronavirus mu Rwanda.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kubera icyorezo cya COVID19, U Rwanda rushobora ruhomba miliyari zisaga 200 hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu muri uyu mwaka nkuko ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangarije aya makuru RBA.

Mu mpera z’iki cyumweru Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko isoneye umusoro ku nyungu ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu mu gihe cyose bizamara bidakora ndetse ibigo n’abantu ku giti cyabo na bo bakazishyura avansi y’umusoro ku nyungu hashingiwe ku byacurujwe.

Mutanyuranya Bonaventure ni umushoferi wa Taxi Voiture mu Mujyi wa Kigali,wabwiye RBA ko gahunda ya guma mu rugo yagize ingaruka zikomeye ku kazi we na bagenzi be bakora, ibintu we na mugenzi we Kalisa Théogène baheraho bagasaba inzego bireba kuborohereza mu kwishyura imisoro cyane cyane umusoro ku nyungu uzwi nka TVA.

Izi ngaruka kandi zikaba zaranageze ku batwara moto.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha inzego zitandukanye zagizweho ingarua n’icyorezo cya COVID19, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yafashe icyemezo cy’uko ibinyabiziga bikora imirimo ibyara inyungu bizishyura avansi y’umusoro ku nyungu hashingiwe ku mubare w’amezi y’umwaka bizaba byarakozemo iyo mirimo ibyara inyungu.

Ni mu gihe kandi kubara avansi y’umusoro ku nyungu z’ibigo n’abantu ku giti cyabo, na byo bizashingira ku byacurujwe uyu mwaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard TUSABE avuga ko Leta y’u Rwanda yemeye kwigomwa iyo misoro mu rwego rwo gufatana urunana n’abaturage bayo mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ku bukungu n’imibereho myiza.

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’imisoro n’amahoro, Aimable Kayigi avuga ingaruka z’icyorezo cya COVID19 zishobora gutuma hagati ya Werurwe na Gicuransi uyu mwaka, Leta ihomba akayabo ka miliyari zisaga 200 zari kuzinjira mu isanduku yayo binyuze mu misoro

Udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda natwo twasonewe umusoro ku nyongeragaciro TVA, mu gihe umusoro ku bihembo by’abarimu bo mu bigo by’amashuri yigenga bahembwa umushahara (net salary) utarenze ibihumbi 150 ku kwezi uzasonerwa mu gihe kingana n’amezi 6, ni ukuvuga uhereye muri Mata kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Abakozi bakora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo nabo bahembwa umushahara (net salary) utarenze ibihumbi 150 nabo bazasonerwa umusoro ku mushahara mu gihe cy’amezi 3 uhereye muri Mata kugeza muri Kamena.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko gusonera iyo misoro amashuri y’igenga n’amahoteli bigamije gufasha izo nzego kugumana benshi mu bakozi zikoresha aho kubirukana kubera ihungabana ry’ubukungu zahuye naryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa