skol
fortebet

Abantu 6 barimo n’abanyamakuru batawe muri yombi bahuruje abaturage bagiye kubaha ibyo kurya

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko kuri uyu 8 Mata 2020 rwataye muri yombi abantu batandatu bahuriye mu itsinda ryiyise ABAHUJUMUTIMA barimo abanyamakuru babiri ba Afrimax tv.

Sponsored Ad

Bafatiwe mu mudugudu wa Kangondo II, Akagari ka Nyarutarama,Umurenge wa Remera Akarere ka Gasabo. RIB mu butumwa yashyize kuri twitter yavuze ko bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no kumabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya COVID 19.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yatangarije Ukwezi ko abanyamakuru batawe muri yombi ari Byiringiro David na Innocent Valentin Muhirwa.

RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 agomba kubahirizwa na buri wese kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzashyira abaturage mu kaga anyuranya n’ayo mabwiriza.

Abafashwe bafungiye kuri stasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa