skol
fortebet

Abasize ibikoresho byabo mu gishanga cya Gikondo bahawe iminsi 7 kuba babikuyemo mbere y’uko bitezwa cyamunara

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Abahoze mu gace k’inganda ka Gikondo bategetswe gukuramo ibikoresho byabo birimo imashini, imodoka zishaje, ibyuma biremereye n’ibindi bikoresho bisigaye muri iki gishanga mu minsi irindwi bitaba ibyo bakabitakaza.

Sponsored Ad

Ushinzwe imicungire y’Umujyi wa Kigali, Julian Rugaza, yavuze ko ba nyir’ubwite babonye igihe ntarengwa cyo kugeza ku itariki ya 9 Werurwe 2020, ariko bakaba ntacyo bakoze. Yagize ati:

Kugira ngo twubahe kandi dushyire mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kubungabunga ibishanga, cyane cyane ibyatereranywe n’abahoze bahatuye, turabibutsa kuvana ibikoresho byose byasigaye inyuma nk’imashini, imodoka zishaje, ibyuma bishaje n’ibindi mu gace k’inganda ka Gikondo mu minsi irindwi.

Niba ba nyirubwite batabyubahirije, Umujyi wa Kigali uzateza cyamunara uwo mutungo nk’uko Rugaza abyemeza, yongeraho ko usibye ibishanga bya Gikondo, n’ibindi bishanga na byo ababirimo bagomba kubivamo. Ati:

Ibikoresho bitakuwe mu bishanga mu gihe cyagenwe bizatezwa cyamunara.

Umujyi wa Kigali urimo gutegura umushinga wa miliyoni 600 rwf muri parike y’inganda ya Gikondo, urimo no gukora ubusitani bufite ibyatsi bibisi, ubwoko bw’ibiti kavukire ndetse n’ahantu ho gufatira akayaga.

Ubwoko butandukanye bw’ibiti kavukire nka sycamores, acacia byaratewe kimwe n’ibidendezi bito bifite inzira zagenewe abanyamaguru baza mu bukerarugendo.

Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda (REMA), yasobanuye ko igishanga cya Gikondo kiri mu bindi bishanga bigenewe imyidagaduro, yongeraho ko hakomeje gukorwa ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane uko hagarurwa ibishanga byangiritse. Ati:

Mu rwego rwo kugarura ibishanga byangiritse, hari ubushakashatsi bwatewe inkunga na Banki y’isi buzagaragaza uko buri gishanga kizagarurwa, harimo na Gikondo.

Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, ubwinshi bw’ibishanga muri Kigali bwavuye kuri kilometero kare 100 bugera kuri kilometero kare 77.

REMA ivuga ko inkunga ituruka ku kigo cyita ku bidukikije ku isi (GEF) binyuze muri Banki y’Isi izafasha kugarura ibishanga byangiritse mu Mujyi wa Kigali, bikaba biiteganijwe ko u Rwanda ruzahabwa miliyoni 7 z’amadolari y’uyu mushinga nk’uko The New Times yabitangaje.

Kabera akomeza yemeza ko imirimo yo kugarura ibindi bishanga izakomeza, avuga kandi ko imirimo yo gukora kuri pariki ya ’Nyandungu Urban Ecotourism Park’, yahagaritswe kubera Covid-19 n’imvura nyinshi yaguye bizasubukurwa.

Ibishanga bigomba kuvugururwa mu mujyi wa Kigali biri kuri kilometero kare 15, bingana na 20%, ibishanga bisabwa gukoreshwa mu buryo burambye bingana na 29%, ibishanga byo kubungabunga 38% naho ibindi bikazashyirwamo ibikorwa by’imyidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa