skol
fortebet

Apotre Mignone uri mu bavugabutumwa bakunzwe muri Kigali yakijijwe avuye mu kabyiniriro[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Birashoboka cyane ko byaba atari ubwa mbere wumvise izina Apotre Mignone Kabera bitewe n’ibigwi by’uyu muvugabutumwa wahinduye ubuzima bw’abagore n’abakobwa batari bake.

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kuvuga ko ari we muvugatumwa w’uburanga buhebuje ndese ngo aho mu rusengero rwe niho ushobora gusanga ba bakobwa b’uburanga b’i Kigali.

Apotre Mignone Kabera ni umubyeyi w’abana batatu yibyariye ndetse n’abandi benshi nk’uko abyivugira. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n’urusengero rwitwa Nobel Family Church.

Uyu muvugabutumwa ni we wari umutumirwa mu kiganiro The Inspiration Hour aho yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa kugeza abaye umuhanuzi.

Atarakizwa yakundaga kujya mu tubyiniro

Ubundi ababyeyi be bamwise Umunezero Alice ariko baza kumuhimba Mignone riza no kumufata riba ari ryo rimenyekana cyane. Yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

Avuga ko yakuze nk’abandi bana bose adakijijwe, ajya kwishimisha mu tubyiniro n’izindi nshuti ze, mbese yishimisha mu bishoboka byose n’ubwo hari ababonaga ko ari umukobwa w’imico myiza.

Ati “Ntabwo navutse nkijijwe ariko sinzi ko uzi abantu bitwa ba micomyiza ku buryo n’iyo ukijijwe abantu bakubaza ngo wakijijwe iki? Hari igihe abantu b’urungano rwawe baba bazi ko uri micomyiza ariko ari wowe uzi uburwayi bwawe. Nakuze nk’abandi bose, mba umwangavu, mba inkumi ibafasha kwishima, ibasha kujya mu kabyiniro ababyeyi batabizi. Nakundaga indirimbo za Rock and Roll, iza ba Michael Jackson, izo muri Kongo.”

Apotre Mignone avuga ko yakiriye agakiza mu 1991 ariko nabwo ntabwo yahise areka ibyo yakoraga ako kanya, ahubwo ngo yagiye ahinduka gahoro gahoro.”

Ati “Nakiriye Yesu nk’umwami n’mukiza wanjye mu 1991 hari itorero ryitwa Eglise Vivante no mu Rwanda rirahaba. Ariko sinahise ndeka burundu ngo mvuge ngo sinzajya kubyina, ngo sinzagira umusore dukundana, ubuzima bwose abandi bacamo nabunyuzemo nkomeza gusenga, uko nkomeza kamwe kakavaho.”

Iyerekwa ryabyawe Women Foundation Ministries

Kugira ngo atangize umuryango wa Women Foundation Ministries ntabwo byaje nk’igitekerezo gisanzwe, ahubwo ngo habayeho iyerekwa, ahabwa izi nshingano n’ijwi ry’Imana.

Ati “ Yaje mu ishusho y’umuntuiramvugisha hanyuma irambwira ngo ndashaka ko ujya kumpera abagore amaboko. Numvaga ibyo bintu bidasobanutse hanyuma ndireba ndebye ayanjye nsanga nayo ni ibice, irambwira iti ‘singira iyi nkoni (isobanura ubutware) noneho negerejeho ya maboko yanjye y’ibice mbona araje noneho ndafata, arambwira ngo genda iyi nkoni uyikoze kuri buri mugore wese ubona…”

Imana yamutumye guha abagore mu buryo butatu harimo mu buryo bw’umwuka (kwigisha ijambo ry’Imana), mu buryo bw’amarangamutima (komora ibikomere) no mu bifatika.

Nyuma y’imyaka itandatu agize iyerekwa, dore ko yari asanzwe ibyerekeye ubujyanama, Apotre Mignone yashyizeho gahunda y’amasengesho yo ku wa gatanu ahereye ku ntebe 25 bagenda baguka kugeza babonye aho bakorera habo.

Kugeza ubu Women Foundation Ministries ni umuryango uhuza abagore batandukanye batagendeye ku idini basengeramo.

Yabwirije umubyeyi we yakiraga agakiza!

Apotre Mignone ntabwo yakuriye mu muryango ukijijwe, ahubwo amaze gukizwa ngo nibwo yeregeye umubyeyi we, aramwigisha yakiraga agakiza nyuma aza kuba umwe mu bashumba b’itorero rye rya Noble Family Church.

“Mama wanjye ni umushumba, ntabwo ari we nafatiyeho urugero ahubwo ni njye wamubwirije arakizwa hanyuma aba umukozi w’Imana kugeza igihe yabaye umushumba.”

Apotre Mignone mu rugo

Apotre Mignone ni umugore wa Eric Kabera wamamaye muri sinema nyarwanda. N’ubwo ibyo bakora bisa nk’ibihabanye ariko ngo ntibishobora kubangamira umubano wabo.

Ati “Ikintu kidufasha ni uko twembi twakundanye, duhura ntari pasiteri, ataratangira Rwanda Cinema Center, atarakora 100 days. Birashoboka ko abantu baba baba mu mirimo itandukanye ariko bagashyigikirana.”

Apotre Mignone ni umugore wa Eric Kabera wamamaye muri sinema nyarwanda

Nubwo ari umuvugabutumwa ukomeye, Apotre Mignone avuga ko adashobora guhatira abana be gukurikira inzira nk’iye, ahubwo ngo arabigisha akabesengera ibindi akabiharira Imana.

“Umwana iyo akiri muto umujyana ku rusengero, mu ishuri ryo ku Cyumweru, ukamwigisha, ukamutoza ariko iyo akuze hari ukuntu ushaka kumenya wowe bitandukanye n’ababyeyi bawe no buryo bw’ubumana ni gutyo. Abana ntabwo ubatoza gushaka iyo Mana yawe batanazi ahubwo ubatoza gushaka iyabo hanyuma bagaca mu byo abandi bose bacamo ukabasengera ukabagira inama ukabakunda bamwe bagakizwa abandi bakazaba bakizwa.”

Ibitekerezo

  • Kwinjizwa muri umwe mumuryango 12 igize itorero .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa