skol
fortebet

Apotre Mukabadege Liliane yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umushumba w’itorero Umusozi w’ibyiringiro Apôtre Mukabadege Liliane yatawe muri yombi na polisi y’igihugu azira kubeshya ko agiye kuri radiyo kandi agiye ku rusengero.

Sponsored Ad

Mu itangazo polisi yashyize hanze, ivuze ko Apôtre Liliane bamukurikiranye, basanga yari agiye ku rusengero muri Kimisagara.

Uretse no gutabwa muri yombi kandi, imodoka y’uyu mushumba nayo yafatiriwe.

Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yatanze amabwiriza yo gufunga insengero nk’ahantu hateranira abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ku wa 23 Werurwe 2020 mu kiganiro yagiriye kuri RBA, yavuze ko hari ibihano bigenewe ababeshya muri iki gihe.

Icyo gihe yagize ati: “Urabeshya ko ugiye guhaha utagiye guhaha, urabeshya ko ugiye kwivuza utagiye kwivuza, ukabeshya ko ugiye kuri farumasi utagiye kuri farumasi; urafatirwa ingamba. Urafungwa, tuguce n’amande.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata 2020, hagaragaye abantu bashya 2 bafite ubwandu bwa Coronavirus,bituma umubare w’abantu bamaze kwandura COVID-19 uba 104 gusa 4 muribo barakize ndetse basezerewe kuri iki Cyumweru.

Kuri iki cyumweru nibwo humvikanye inkuru nziza ko abantu 4 bakize bakaba bahise basezererwa nyuma yo gukorerwa ibizamini 2 bikagaragaza ko Coronavirus yabashizemo.

Nubwo abantu 104 aribo bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Coronavirus,ubu u Rwanda rufite Abarwayi 100 kuko bane bakize.

Abantu 3 bakize iyi ndwara ndetse bagasezererwa, ni Abanyarwanda 3 n’umugabo umwe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Umurundi NAHIMANA Fabrice wasezerewe nyuma y’iminsi 20 yanduye icyorezo cya koronavirusi yabwiye RBA ko nyuma yo kwandura iki cyorezo, ubutumwa bugufi yohererezwaga bwabanje kumuca intege gusa ashima Imana ko yamaze gukira.

Yagize ati "Ikintu cyanteye ubwoba cyane ni abantu, za messages. Naronse messages nyinshi cane bamwe barira abandi babona ko ubuzima bwanje buheze ariko nyagasani Imana yatweretse ko ikidufise mu maboko yayo."

Uyu NAHIMANA kimwe na mugenzi we w’umunyarwanda we utashatse ko amazina ye atangazwa, bombi babanje gushyikirizwa certificats zigaragaza ko bakize icyorezo cya koronavirusi ndetse bakaba ari bo babimburiye abandi mu kize iki cyorezo baka basezerewe, ibintu byarushijeho kuzamura imbamutima zabo.

Mu minsi isaga 20 bitabwaho n’abaganga mu kigo cya Kanyinya gifashirizwamo abarwayi ba koronavirusi, ngo icyizere cyo gukira cyakomeje kwiyongera, byumwihariko ku Umurundi NAHIMANA Fabrice wemeza ko yeretswe urukundo na buri wese mu bamwitagaho.

Nubwo ku ikubitiro hasezerewe abarwayi 4 , umuyobozi w’ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abanduye icyorezo cya koronavirusi, Capt. Dr. NAHAYO Ernest, yabwiye RBA ko hari abandi bashobora gusezererwa mu minsi ya vuba barimo n’umuhinde wanduye iki cyorezo bwa mbere mu Rwanda, hari tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Sabin NSANZIMANA avuga ko kuba mu Rwanda hari abarwayi barimo gukira icyorezo cya koronavirusi ari ikimenyetso kigaragaza ko aribwo urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rugitangira.

Nyuma yo gusezerera abarwayi bane, ubu ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abarwayi ba koronavirusi gisigayemo abagera kuri 71 dore ko abari bakirwariyemo bari 75. Ni mu gihe kandi abarwayi basigaye bafashirizwa mu kindi kigo nk’iki kiri mu karere ka Bugesera.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu yize ku Cyorezo cya COVID-19,yemeje ko ingamba zikarishye zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda zizakomeza kugeza kuwa 19 Mata 2020.

Iyi nama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 01 Mata 2020, yemeje koAbanyarwanda bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zikarishye zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown),mu gihe kingana n’indi minsi 15 yiyongera ku yindi 14 yarangiye ku Cyumweru. Izi ngamba zizakomeza kugeza ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.

Ibitekerezo

  • Congratulations to our government. Ibyiza muri gukora mufasha abanyarwanda guhangana n’iki cyorezo bitangiye gutanga umusaruro. Natwe nidukomeze kubahiriza inama tugibwa zo kwirinda COVID-19, niko kubafasha kandi natwe twifasha. Abatuzubahirije mubacisheho akanyafu cyane abakagombye kuba bari guha urugero abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa