skol
fortebet

Ben Rutabana wari waraburiwe irengero amaze ukwezi mu gihugu cya Uganda

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Amakuru mashya yagiye hanze, ahamya ko Ben Rutabana ari muri Uganda kuva mu gihe gishize kirenga ukwezi, nyuma yo kuburirwa irengero bigatuma umuryango we ukomeza gutabaza, ukanandika ibaruwa usaba RNC kumurekura cyangwa ukavuga ibyo umurega.

Sponsored Ad

Ben Rutabana usanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi, ari muri Uganda aho yatangiye urugendo rwe ku wa 5 Nzeri 2019. Urugendo rwe muri Uganda rwavuzwe bwa mbere n’umuryango we mu ibaruwa yasakaye isaba ubuyobozi bwa RNC kumugarura mu muryango, ndetse umugore aza kujya kuri radio BBC yemeza ibiyikubiyemo.

Nk’uko The New Times yabitangaje, amakuru avuga ko ubwo Rutabana yageraga muri Uganda yakiriwe na Dr. Sam Ruvuma, umunyamuryango ukomeye muri RNC, n’abofisiye bo mu rwego rw’iperereza rwa gisirikare muri Uganda, CMI. Gusa ku wa 8 Nzeri 2018, umuryango wa Rutabana uvuga ko utongeye kuvugana nawe. Mu kiganiro na BBC, Diane Rutabana yashimangiye ibyo we n’umuryango we banditse mu ibaruwa.

Yavuze ko muramu wa Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwari, usanzwe ari komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, yari ateye inkeke umugabo we. Mu kiganiro cyo ku itariki 7 Ukwakira 2019, Diane yagize ati “Ben yambwiye ko afitanye ibibazo bikomeye na Ntwari, kandi ko yari amufitiye impungenge.” Ibaruwa yanditswe n’umuryango wa Rutabana igenewe “umuhuzabikorwa mukuru” wa RNC, Jerome Nayigiziki, igaragaza urugendo rwa Ben Rutabana guhera ava i Burayi.

Ivuga ko yahagurutse ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 n’indege ya Emirates, agana ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, ahagera ku wa 5 Nzeri 2019 nyuma yo guhagarara gato i Dubai. Ikomeza ivuga ko “mbere yo guhaguruka, Rutabana yabwiye umugore we, umuryango n’inshuti ze za hafi ku mpungenge afite ku mutekano we kubera ukutemeranya” na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwari, nk’uko ibaruwa yanditswe n’umuryango ibivuga.

Byongeye, umuryango ushimangira ko urugendo rwa Rutabana “rwahuriranye” n’uko Ntwari yari muri Uganda. Amakuru ahamya koko ko Ntwali yari i Kampala hagati ya tariki 24 Kanama na 10 Nzeri. Umugore wa Rutabana avuga ko bakomeje kuvugana kuri telefoni ubwo yageraga Entebbe, kuva kuri iyo tariki (5 Nzeri) kugeza ku wa 8 Nzeri, ubwo itumanaho ryahagararaga. Uruzinduko rwa Rutabana muri Uganda ubwarwo si ikintu kidasanzwe.

Ntabwo yari inshuro ya mbere Rutabana ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC yari asuye Uganda, cyangwa ngo yakirwe n’abayobozi bagenzi be ba RNC n’ab’inzego z’iperereza rya gisirikare. Ubwo bavaga Entebbe, uwo munsi banagiye i Mbarara, amakuru akemeza ko bahuye n’abayobozi ba RNC barimo Pasiteri Deo Nyirigira n’umuhungu we Felix Mwizerwa, bari kumwe na Ruvuma n’abakozi ba CMI bajyanye kwakira Rutabana ku kibuga cy’indege, i Entebbe. Aho hari na Maj. Fred Kasimoni Mushambo, ukuriye CMI i Mbarara.

Pasiteri Nyirigira n’umuhungu we Mwizerwa bakomeje kuba ku isonga mu bikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya muri RNC mu burengerazuba bwa Uganda, kandi bakorana bya hafi n’umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC, Kayumba Nyamwasa.

The New Times ivuga ko mu icukumbura yakoze, yamenye ko ubwo Rutabana yavuganaga n’umugore we, icyo gihe yakoreshaga telefoni ya Sam Ruvuma, bari i Mbarara. Ni mbere gato y’uko Rutabana atongera kuvugisha umuryango we. Byateje igishyika mu muryango we ubwo ibyumweru byashiraga nta jwi rye barongera kumva.

Amakuru ahuriza kukuba hashize igihe hari umwiryane muri RNC, hagashyirwa mu majwi agatsiko ka Nyamwasa kagizwe na we, umuvandimwe we Ntwari n’uwitwa Sande Mugisha, bahanganye na Rutabana. Amakuru ava ahantu hatandukanye agaragaza impamvu nyakuri zatumye Nyamwasa n’agatsiko ke muri RNC bijundika Rutabana.

Icya mbere, Rutabana yakomeje kutumva impamvu Nyamwasa akomeje kugira ubuyobozi bwa RNC nk’akazu k’umuryango we, n’uburyo “yari akomeje kwikubira ifatwa ry’ibyemezo byose.” Rutabana kandi yakomeje kwibaza impamvu Nyamwasa akomeje gushyira Ntwari na Sande Mugisha “mu bikorwa byose bikomeye bya RNC”, mu gihe mu maso ya Rutabana, ari “abana”.

Uwatanze amakuru yakomeje ati “Nyamwasa n’abahungu be banze cyane Rutabana, by’umwihariko kubera gukomeza kwibaza ku buryo Nyamwasa akoresha nabi umutungo ukwiye gufasha RNC nk’ishyaka.” Hashize igihe Nyamwasa ashinjwa n’amatsinda atandukanye ya RNC binyuze kuri internet, kunyereza umutungo w’ishyaka ryabo. Bivugwa ko amafaranga ya RNC yaba akomeje kuyashora mu bikorwa bye bwite muri Pretoria, na Maputo muri Mozambique.

Ibintu byarushijeho kuba bibi hagati ya Rutabana n’agatsiko ka Nyamwasa. Uwo yaje gutera ubwoba Rutabana ko “azatabwa muri yombi umunsi yongeye gukandagiza ikirenge muri Uganda,” nk’uko ibaruwa y’umuryango we ibigaragaza. Umugore wa Rutabana agaruka ku bintu byihariye mu kiganiro na BBC, kimwe no mu ibaruwa. Ati “Ntabwo iterabwoba ryabo bakirigira ibanga! Babivuga ku mugaragaro ntacyo bahisha.” Nubwo hari izo mpungenge zose, Rutabana yabirenzeho ajya muri Uganda.

Amakuru avuga ko yari akigendera ku cyizere cyo kuba yari amenyereye muri Uganda, kandi yafatwaga neza na Guverinoma y’icyo gihugu kimwe n’inzego z’umutekano zacyo, yibwira ko ibintu birakomeza kuba nk’ibisanzwe. Ntabwo ari ibanga ko Kampala itera inkunga ibikorwa bya RNC. Harimo ubufasha mu kwinjiza abanyamuryango bashya bigizwemo uruhare na CMI cyangwa ISO (Urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu); ndetse abayobozi ba RNC bakirizwa yombi mu gihugu, nka Charlotte Mukankusi, Eugene Gasana na Tribert Rujugiro. Rutabana yari muri Uganda no muri Nzeri umwaka ushize nk”umushyitsi udasanzwe” w’umuyobozi wa ISO, Col. (Rtd) Kaka Bagyenda.

Rutabana yahawe icyubahiro gihabwa umushyitsi w’icyubahiro w’igihugu, nk’uko amakuru abihamya. Su-Liyetona Jack Erasmus Nsangiranabo, umukozi wa ISO ni we wari ushinzwe kumwitaho. Amakuru ajyanye n’urugendo avuga ko Rutabana yari muri Uganda ngo yirebere ibikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya mu bikorwa by’iterabwoba. Nta wundi utari Maj. Fred Kasimoni Mushambo, umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Diviziyo ya kabiri ya UPDF muri Mbarara, ubwe wamufashe akamujyana gusura ibyo bikorwa, ngo ahure n’abakimara kwinjizwa muri RNC, abatere imbaraga anabashishikarize gukomeza gushaka abandi.

Mu bashinzwe iperereza muri Uganda RNC ifitemo ijambo rikomeye, nk’uko bigaragazwa n’urugero rwo mu Ukuboza 2017, ubwo polisi ya Uganda ahitwa Kikagati- ku mupaka wa Tanzania- yafataga abanyarwanda 46 bagenderaga ku mpapuro mpimbano. Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zagize amakenga ubwo itsinda rigari, riri mu modoka imwe, ryerekanye ibyangombwa rivuga ko bagiye mu Burundi mu bijyanye n’iyobokamana. Mu gukomeza kubazwa, baje kwemera ko bagiye mu myitozo ya RNC mu nkambi za Minembwe muri Kivu y’amajyepfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Polisi ya Uganda yari itarinjira mu bikorwa byo kubangamira umutekano w’u Rwanda, inzego z’umutekano zisesengura icyo kibazo. Polisi yanzuye ko bagomba gutabwa muri yombi. Nk’uko abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka babitangaje, polisi yavugaga ko bose bagomba gufatwa, ariko umuntu umwe byaje kumenyekana ko ari Captain Charles Byaruhanga ukorera CMI, aza kutabyumva kimwe n’abashinzwe umutekano.

Yavugaga ko bakwiye kureka abo barwanyi bagakomeza. Yaje kuvugira hejuru ati “Amategeko aturutse hejuru ni uko aba bantu bagomba kwemererwa gukomeza urugendo!” Polisi yaratsimbaraye irabafata, kimwe na Dr Ruvuma wari wagerageje gucika. Byaje gutangazwa ko Ruvuma na Felix Mwizerwa aribo bashakishije abo bantu bafatanyije na CMI, babafasha kubona impapuro mpimbano z’inzira. Polisi yarabafunze ndetse ibakorera dosiye bashinjwa ibyaha by’iterabwoba. Ruvuma yaje gufungirwa muri gereza ya Nalufenya.

Nyamara nubwo abapolisi bakoraga akazi kabo, abantu bamwe mu nzego zo hejuru bari bahugiye mu kugatesha agaciro. Umuyobozi wa CMI, Brig. Abel Kandiho ari nawe wakomeje gutanga “amategeko aturutse hejuru” yo kureka abo basore bagakomeza (hatitawe ku byangombwa by’ibihimbano), yari akomeje gukora ibishoboka ngo abafashwe bose barekurwe. Kubijyanye na Ruvuma, byaje kujya ahabona ko “itegeko riturutse hejuru” ryatumye ahita arekurwa.

Nyuma gato, abari bafashwe bose bararekuwe, bakomeza urugendo bagana i Minembwe. Nta gushidikanya ko Rutabana ari muri Uganda: uburyo asanzwe ahasura, ubuhamya bw’umugore we n’uburyo bavuganye ari muri icyo gihugu n’uburyo yakiriwe n’abayobozi ba RNC barimo Sam Ruvuma n’abakozi ba CMI ku kibuga cy’indege n’i Mbarara. Ndetse no kugerageza kujijisha kw’abayobozi ba RNC nka Gervais Condo, “umunyamabanga mukuru w’iri tsinda”, ubwabyo bigaragaza ko Rutabana ari muri Uganda.

Condo yagiye arya indimi, akavugira hejuru nta bisubizo afite ubwo radiyo BBC yamubazaga mu kiganiro bagiranye. Uwamubazaga ati “Uravuga ko utazi aho ari, ariko RNC yamwakiriye muri Uganda, hamwe n’abanya-Uganda?” Condo ntiyabihakanye. Ahubwo yakomezaga asubiramo ati “bamubonye mu karere.” Kuba Rutabana ari muri Uganda ni ikindi kimenyetso cy’uburyo icyo gihugu gikomeje kurenga ku masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola hagati y’u Rwanda na Uganda, ateganya ibirimo ko impande zombi zigomba “guhagarika ibikorwa byose bihungabanya ikindi gihugu,”

Ibitekerezo

  • muzihakirizwa kugeza ryari. politics of the stomach

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa