skol
fortebet

Kigali igiye gufata indi ntera mu guhindura isura[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kimihurura ahazwi nka Minijust hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose zihari uhereye ku Rukiko rw’Ikirenga n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera, zose zigiye gusenywa hubakwe inzu z’akataraboneka zizaba zirimo buri kimwe cyose umuntu yakenera.

Sponsored Ad

Izi nyubako zizaba zifite umwihariko w’uko zizubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho mu myubakire, aho ibikorwa byose by’ubwubatsi bigomba kuba byubahiriza amahame yo kurengera ibidukikije, ikaba izubakwa na Sosiyete yitwa Duval Great Lakes Ltd ishamikiye kuri Sosiyete y’Abafaransa yitwa Groupe Duval.

Ku wa 26 Mata 2020 mu igazeti ya leta hasohotsemo ko leta yeguriye ikibanza gikoreramo Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga aba bashoramari. Ni ikibanza gifite ubuso bungana na metero kare 26000.

Ni umushinga uzaba wunganira Kigali Convention Centre, biteganye ku buryo abantu bazajya bitabira inama muri Kigali, bazaba bafite uburyo buboroheye bwo kubona serivisi zose bakeneye kandi ku giciro cyo hasi.

Igishushanyo mbonera cy’agateganyo cy’iyi nyubako kigaragaza ko izaba ifite hotel y’umuturirwa ugizwe n’ibyumba 140 izaba yitwa “Odalys City Business Aparthotel”, ibyumba by’inama n’ibindi.

Iyi nyubako izaba yunganira KCC ku buryo nk’umuntu witabiriye inama ariko adafite ubushobozi bwo kurara muri hotel yayo, azajya asohoka hanze akarara muri Odalys izaba iciriritse ugereranyije na Radisson Blu yo muri KCC.

Inzu ndende kuri iki gishushanyo, ni yo izaba irimo hotel y’ibyumba 140. Iguriro ryo muri iyi nyubako rizaba ryitwa Inzovu

Hazaba harimo ahantu herekanirwa filimi, aho abana bashobora gukinira, urwogero, ikibuga gito cy’umupira w’amaguru, akabyiniro, aho gukorera imyitozo ngororamubiri n’ibindi.

Mu bindi bikorwa bizubakwa harimo ivuriro rigezweho, amaguriro agezweho aho byitezwe sosiyete y’Abafaransa ikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi ya Carrefour ari imwe mu zizahakorera.

Amaduka y’imyenda igezweho nayo azaba afite aho akorera ku buryo umunyamahanga usuye u Rwanda ushaka nk’imyenda igezweho ya Zara, Levi’s, Lacoste, H&M n’inzi azajya ayibona byoroshye.

Uyu mushinga uzaba ubumbatiye ibikorwa byinshi guhera ku ho abantu bashobora kwidagadurira kugera ku mavuriro n’aho bashobora kugurira ibyo kurya

Umuyobozi Mukuru wa Duval Great Lakes Ltd, Vicky Murabukirwa, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mushinga mu gihe uzaba utangiye, uzakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri ukaba wuzuye, ndetse ko uzahindura ubuzima bw’abantu benshi ku buryo n’abasura u Rwanda babona buri kimwe bakeneye, unagire uruhare muri gahunda y’igihugu yo kwakira ibikorwa bishingiye ku nama. Ati:

Gahunda yashyizweho ni uko inyubako zose nshya zigomba kuba zitangiza ibidukikije. N’iriya ni uko izaba imeze. Twe twasinye amasezerano yo kubyaza umusaruro hariya. Hazaba harimo hotel, harimo ibyumba by’inama, cinema, hazaba harimo inzu yo guhahiramo [supermarket] izaba yitwa Inzovu Mall.

Ubu dutegereje ko bavamo, Urukiko Rukuru rwo rwavuyemo, Minisiteri y’Ubutabera nayo yavuyemo, ubu hasigayemo Urukiko rw’Ikirenga na Parike, abo nibavamo tuzahita dutangira gusenya hanyuma twubake. Ubu igishushanyo mbonera cyatangiye gukorwa neza. Uhereye kuri Lemigo ukagera hariya KCC itangirira, hose tuzasenya.

Ntabwo haremezwa amafaranga azagendera mu iyubakwa ry’ibi bikorwa kuko inyigo zigikorwa, ariko mu gihe bizaba bitangiye, byitezwe ko bizamara imyaka ibiri.

Amazi yose azajya akoreshwa muri iriya nyubako azajya atunganywa yongere gukoreshwa, ndetse izubakwa ku buryo bitazaba biri ngombwa ko abantu bakoresha ibyumba bikonjesha mu gihe bakeneye umuyaga, ku buryo bizahangira umuriro bakoresha.

Mu marembo ni uku hazaba hameze nihamara kuzura


Umunsi ku wundi Kigali iri guhindura isura ndetse birarushaho gufata indi ntera kubera ibikorwaremezo bigezweho biri kubakwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa