skol
fortebet

Kigali: Umugore yatangaje uko yacuze umugambi wo kwica umugabo we afatanyije na basaza be babiri barangiza bakamuta ku muhanda mu ivatiri

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Shanita yemereye yemereye itangazamakuru ko ariwe wishe umugabo we witwa Callixte Ndahimana afatanyije na basaza be babiri, Olivier na Francois.

Sponsored Ad

Aba bantu uko ari batatu beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gufatwa na RIB bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwica umugabo w’uyu mugore Shanita.

Shanita yabwiye abanyamakuru ko umugabo we Ndahimana yamucaga inyuma cyane biza gutuma afata umwanzuro wo kumwica afatanyije na basaza be.

Yagize ati “Umugabo wanjye yari yarananiye ajya mu bagore kenshi kandi nkamusaba ko yabireka ntanyumve. Mu minsi ishize nabwo namufashe asambana n’umukozi wacu wo mu rugo.”

Uyu mugore yavuze ko umugabo we Callixte Ndahimana hari n’undi mugore yari yarubakiye inzu yajyaga ajya gusambanya ymusaba kubireka undi akinangira ariyo mpamvu yaje kubiganirizaho basaza be bameranywa ko bazamufasha ‘gukora icyo aricyo cyose ikibazo kigakemuka.’

Yagize ati: “ Nasabaga umugabo kubikera nawe akambwira ko amfitiye umugambi utari mwiza. Nabonaga nta heza hanjye nuko bintera umutima mubi.”

Musaza we mukuru witwa Francois (uyu asanzwe ari umushoferi) avuga ko mushiki wabo yabasabye kuza bakarangiza cya kibazo.

Ngo hari ku Cyumweru. Murumuna we muto yinjiye afata uwo mugabo amupfukisha umusego mu maso undi ashatse kubarwanya mukuru we( Francois) amutera icyuma mu ijosi.

Nyuma yo kwica Callixte Ndahimana bamushize mu modoka bayisohora mu gipangu bayisiga hanze barayikinga barigendera.

Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Modeste Mbabazi avuga ko amakuru akimenyekana bahise batangira iperereza baza kubona ibimenyetso bibaganisha kuri bariya bantu,bafatwa kuri uyu wa mbere.

Mbabazi asaba abashakanye n’abandi banyarwanda muri rusange kwirinda amakimbirane yavamo inzangano ziganisha ku gukora ibyaha ahubwo ugize icyo apfa n’undi bakiyunga mu miryango cyangwa ahandi aho kugira ngo bicane.

Inkuru ya UMUSEKE

Ibitekerezo

  • Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu kandi butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

    Birababaje kweri ese? Uyumugore nsbasazabe bungutse iki? Ese ahari nubwo ntabimushimira kuko ikibi kidakurwaho nikindi aho kujyahanze ntiyabiterwaga numugore utamuha amahwemo?

    abagabo nibacike kubusanbanyi natwe abakobwa tugira abacher baduca inyuma bakabitwereka birikuba kuburyo ubishoboy wamuritura nge icyonakoze nahisemo kumwihorera nemera KO ndubusa ndigendera.arikonunvaga akokagore nakicambishoboy CG type agapfa twese tukamubura narabarets imana ntizatuma babana kuko umugore asezerany nundimugabo umusore yazubariyeyo ndamureka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa