skol
fortebet

Nyarugenge: Yashakaga gufungirana ibintu by’umupangayi we ngo atazamutoroka inzu yose irashya irakongoka

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Yagiye mu mazi abira kubera ibyo yarimo akorera umupangayi we wari umurimo amafaranga y’ubukode.Nyiri inzu ikorerwamo ubucuruzi mu Biryogo wari wafungiranye ibyarimo ngo batazamugendana , yarenzeho yohereza n’abasudira ngo batazavanamo ibintu batamwishyuye maze biviramo inzu gushya igakongokana n’ibyarimo byose.

Sponsored Ad

Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by’imodoka, yafashwe n’inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2021.

Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko nta gicuruzwa na kimwe cyabashije gukurwa muri iyi nzu kuko byose byahiye.

Bemeza ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi y’abantu bari barimo gusudira. Bivugwa ko ibintu byahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu.

Umwe mu bari bahari ishya, yagize ati “Ni umuntu wacururizagamo ibikoresho by’imodoka, nyir’inzu yari yahafunze ngo amurimo amafaranga none yaje gushyiraho abantu basudira kugira ngo atazakuramo ibintu bye atamwishyuye nibwo yahise ifatwa n’inkongi.”

Undi yagize ati “Urebye nyir’inzu niwe usa nk’uwateje inkongi kuko yazanye umuntu uyisudira ngo uwayicururizagamo atazagenda atamwishyuye kuko yari amubereyemo amafaranga noneho kuko yari imeze nka kontineri yahise ifatwa ibyari birimo byose birashya.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yasabye abaturage kujya bashyira ibintu byabo mu bwishingizi kugira ngo bagobokwe igihe bahuye n’impanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa