skol
fortebet

Rwanda:Ababereyemo leta imyenda bafatiwe ingamba nshya

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo kwishyuza abayibereyemo imyenda, nyuma yuko bigaragaye ko izakoreshwaga mbere leta yashoboraga kugaruza umubare runaka ariko ubu ubereyemo umwenda leta akaba agomba gukurikiranwa kugeza umwenda wishyuwe burundu.

Sponsored Ad

Imitungo byibuze y’abantu 18 yatejwe cyamunara na Leta mu manza yatsinze mu myaka 2 ishize yakuyemo miliyoni 361 z’amafaranga y’u Rwanda, muri miliyari 1.3 z’amafaranga y’u Rwanda leta iberewemo nyuma y’imanza yatsinze hagati ya Kamena 2018 na 2020.

Asobanura itandukaniro riri hagati y’ibyo iberewemo n’ibyagaruwe kugeza ubu, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko Guverinoma yashoboye guteza cyamunara imitungo abayibereyemo imyenda bari bafite, ati:

Ikibaho nuko tugurisha umutungo kandi, akenshi, tugaruza gusa umubare runaka. Bimaze kuba ingorabahizi nyuma y’ibi kuko tugomba gukurikirana umwenda kugeza umwenda wabo wishyuwe burundu.

Mu ngamba nshya leta ifite zo gukurikirana abayibereyemo imyenda nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga, harimo no kwangirwa serivisi zitangwa na leta kugeza igihe bazarangiriza kwishyura.

Minisitiri w’ubutabera avuga ko ubwo buryo bushya bufitanye isano na serivisi zose za Leta, bumaze gutesha umutwe abantu benshi babereyemo leta imyenda kandi bikabahatira kumvikana ku buryo bwo kwishyura.

Minisitiri Busingye yavuze ko guverinoma irimo gukorana n’itsinda ry’abahesha b’inkiko bagera kuri 40 bafashije kwihutisha kwishyura imyenda.

Abahesha b’inkiko bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa imanza zaciwe n’inkiko kandi bakabona komisiyo ingana na gatanu ku ijana by’amafaranga y’urubanza cyangwa amafaranga 300.000 mu gihe ikishyuzwa kitari mu rwego rw’amafaranga.

Yasobanuye ko kuri ubu guverinoma ikorana n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ikigo gishinzwe imicungire n’ikoreshwa ry’ubutaka (RLMA), Ikigo gishinzwe inguzanyo (CRB), Ikigo cy’Ubwiteganyirize cy’u Rwanda (RSSB) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) hagamijwe kumenya neza ko abayibereyemo imyenda bashishikarizwa kwishyura igihe cyose begereye ibyo bigo kuri serivisi iyo ari yo yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa