skol
fortebet

U Rwanda rwahawe amafaranga Miliyari 11 zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Banki y’Isi ibinyujije mu Kigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yemereye igihugu cy’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 12.25 z’amadolari ni ukuvuga asaga miliyari 11 Frw yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 .

Sponsored Ad

Mu itangazo Banki y’Isi yatanze, yijeje ko izafasha u Rwanda mu bushobozi aho bikenewe cyane nko mu gusuzuma abakekwaho COVID-19, gutahura abahuye n’umurwayi wa COVID-19 no gusuzuma abinjira mu gihugu.

Ayo mafaranga ngo azanyuzwa mu mushinga w’u Rwanda w’ubutabazi (Rwanda COVID -19 Emergency Response Project) wo gufasha Leta y’u Rwanda kwirinda, gutahura abakekwaho coronavirus, kubitaho no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuvuzi mu kwitegura guhangana n’icyo cyorezo.

Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El Gammal, yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana ingaruka ziri kurugeraho kubera icyorezo cya COVID-19.

Uyu muyobozi avuga ko nka Banki y’Isi bazi ko igihugu cyibasiwe cyane na COVID-19 ishobora gusubiza inyuma iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibyari bimaze kugerwaho mu buzima.

Umushinga Rwanda COVID -19 Emergency Response Project wo guhashya icyorezo cya COVID-19, byitezwe ko uzibanda no ku gushaka ibisubizo binyuze mu ikoranabuhanga bifasha mu guhangana n’icyo cyorezo.

Harimo nko gukora amakarita y’ikoranabuhanga agaragaza ikwirakwira ry’icyorezo, porogaramu z’ikoranabuhanga zohereza ubutumwa butandukanye buvuga kuri COVID-19, n’uburyo bwo gusuzuma by’ibanze abikekaho icyo cyorezo bitabaye ngombwa ko bahura na muganga imbonankubone.

Rwanda COVID-19 Emergency Project, ni umwe mu mishinga Banki y’Isi iri gutera inkunga mu mafaranga miliyari 14 z’amadolari yemeye azafasha ibihugu guhangana na coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa