skol
fortebet

Dore abantu 5 basoje umwaka 2023 bahagaze neza mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imibereho ya muntu igizwe no guhiga(imihigo) bishingiye ku iterambere aba yifuza kuzasoza ubuzima bwe agezeho.

Sponsored Ad

Ibi bishimangirwa no gukora cyane, guhihibikana uharanira kongera ubumenyi binyuze mu kwiga ibyisumbuye ku byo usanzwe uzi, no gukoresha imbaraga kugirango uve ku ntambwe imwe ujye ku yindi.

N’ubwo bimeze bityo ariko, usanga hari bamwe amahirwe asekera byihuse kandi bigaragarira amaso ya buri wese. Benshi babitwerera amahirwe bitewe n’uko baba bagerageje ibishoboka ariko umusaruro ukaza uhabanye n’uwo bo bari biteze.

Akenshi imihigo duhiga iba ishingiye ku ntangiriro z’umwaka kugera ku mpero zawo. Akenshi iyo umwaka urangiye, habaho kwishimira ibyagezweho no gushimira abageze ku gasongero kurusha abandi.

Ku Muryango na guhitiyemo batanu umuntu atatinya kuvuga ko basoje umwaka bahagaze neza kurusha abandi. Nashingiye ku myanya ikomeye bahawe iba isanzwe ari indoto za benshi n’amahirwe mu bikorwa byinjiza agatubutse.

1. Gen Mubarakh MUGANGA

Uyu ni umwe mu bagabo bafite ibigwi ntagereranywa mu gisirikare cy’u Rwanda uhereye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora na nyuma yaho.

General Mubarakh MUGANGA afite imidari y’uruhurirane yagiye yambikwa mu bihe bitandukanye kubera ibigwi bye, akaba yaragizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku itariki 05 Kamena 2023.

Amakuru ari ku rubuga rwa murandasi rw’Ingabo z’u Rwanda, yerekana ko General Mubarakh MUGANGA yavutse mu 1967, bivuze ko afite imyaka 56.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera Afande Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amuha ipeti rya General.

Ni icyemezo cyatangajwe tariki 20 Ukuboza 2023 mu itangazo RDF yashyize hanze.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Jean Bosco Kazura wagiyeho mu 2019.

Mubarakh Muganga, mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuva ku wa 4 Kamena 2021

Gen Muganga yabaye umuyobozi wa Diviziyo ya Kane kuva mu 2008-2012, naho mu 2013-2015 aba umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu mu ngabo z’u Rwanda.

2. Clare Akamanzi

Umunyarwandakazi Clare Akamanzi wahoze uyobora RDB asoje umwaka neza kuko byamaze gutangazwa ko yagizwe umuyobozi wa NBA Africa.
byemejwe kuri uyu wa Gatatu taliki 27, Ukuboza, 2023. Akamanzi ni umunyamategeko ariko uzwiho kuyobora neza ibigo by’ubucuruzi.
Niwe mugore wa mbere uyoboye uyu muryango ku rwego rw’Afurika.

Akamanzi yari amaze igihe kirekire ayobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB.

Perezida Kagame aherutse kumusimbuza Francis Gatare.
Muri NBA Africa azahatangira imirimo taliki 23, Mutarama, 2023.

3. Pastor Barore Cleophas

Pastor Barore Cleophas yahawe inshingano nshya na Perezida Kagame zo kuyobora RBA

Ku mugoroba wo kuwa 14 Ukuboza 2023 nibwo Pastor Cleophas Barore yahawe inshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu, akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Cleophas Barore umaze imyaka 28 mu itangazamakuru, ahawe izi nshingano nyuma y’amezi 5 azamuwe mu ntera akagirwa Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa RBA, ushinzwe ubuziranenge bw’ibitambuka kuri RBA (Senior Advisor to DG- Content & Standards)".

Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’ubunyamakuru kugeza magingo aya.

Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kugeza ubu, bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda kiba buri wa gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radiyo na Tereviziyo Rwanda.

4. Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben

Uyu ni umuhanzi nyarwanda ubimazemo igihe. Akora indirimbo nyinshi zikundwa na benshi haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yagiye agira ibitaramo bimwinjiriza agatubutse nkicyo aherutsemo mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi.

Kuri iyi ncuro umuntu ntiyatinya kuvuga ko umwaka wa 2023 usoje The Ben ahagaze neza kuko nyuma y’imyaka itari mike yishyuzwa ubukwe byarangiye abukoze bw’igitangaza n’umukunzi we Pamela

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasezeranye na Uwicyeza Pamella mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kigali Convention Centre, Meddy na Diamond Platnumz bamugenera ubutumwa bunyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

The Ben na Pamella babanje gufata amafoto mbere yo guhabwa ibyicaro, mu muhango witabiriwe n’inshuti, imiryango yaturutse hirya no hino ku isi. Hari abaturutse muri Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi.

5.Umuhanzi Israel Mbonyi

Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] amaze gushimangira ko ari umuhanzi byoroshye kuzagera ku bigwi bye. Nabishingiye ku bitaramo birenze kimwe amaze gukorera hirya no hino ku Isi bikitabirwa byuzuye kandi biba byashyizwe ku kiguzi kitari gito.

Uyu muhanzi asoje umwaka ahagaze neza cyane, nshingiye ku gitaramo cye giheruka yaciyemo impaka ko akunzwe bidasubirwaho.

Habura iminsi ibiri ngo itariki ya 25 Ukuboza 2023 igere y’igitaramo nyir’izina cya Israel Mbonyi, ‘Icyambu Live Concert Edition 2’ yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe agaragaraza ko amatike yamaze gushira.

Bivuze ko imyanya ibihumbi 10 iyi nyubako yagenewe kwakira yari yamaze gushira, ni ibintu byari byisubiyemo ubugira kabiri kuko ku wa 25 Ukuboza 2022 nabwo byagenze gutyo benshi bari baje bagasubirayo batabashije kubona uko binjira.

Mu masaha ya saa sita saa saba ukigera ahabereye iki gitaramo abantu bari batangiye kuhagera ari nako batangira kwinjira mu gihe byari biteganijwe ko abantu batangira kwinjira.

Bisobanuye urukundo abantu bafitiye uy’umuhanzi ku buryo buri umwe mu bushobozi bwe ni itike yaguze aba yifuza kuhagera kare agafata ibyicaro bishobora gutuma abasha kunyurwa biruseho.

Arenga Miliyoni 100Frw niyo uyu muhanzi yinjije mu mpera z’uyu mwaka mu gitaramo cye giheruka,binyuze mu buryo bw’amatike yaguzwe hatabariwemo ayo yahawe n’abaterankunga batari bake bakoranye na we ukoze ikigereranyo rusange cy’ibihumbi 10 ku bantu ibihumbi 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa