Gitifu w’Akarere ka Gicumbi wavugwagaho ibibazo mu mitangire y’amasoko yeguye
Yanditswe: Friday 25, Nov 2016
Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, yeguye ku kazi ke ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2016.
Ni amakuru Ikinyamakuru Mudaheranwa Juvénal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, ymeje ko yakiriye ibaruwa ya Byiringiro isaba ‘guhagarika akazi’.
Meya Mudaheranwa mu kiganiro gitoya n’iki kinyamakuru, yagize ati“Yanditse[Byiringiro] asaba guhagarika akazi; yahagaritse akazi ku mpamvu z’uko ngo agiye gukomeza amasomo.” (...)
Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, yeguye ku kazi ke ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2016.
Ni amakuru Ikinyamakuru Mudaheranwa Juvénal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, ymeje ko yakiriye ibaruwa ya Byiringiro isaba ‘guhagarika akazi’.
Meya Mudaheranwa mu kiganiro gitoya n’iki kinyamakuru, yagize ati“Yanditse[Byiringiro] asaba guhagarika akazi; yahagaritse akazi ku mpamvu z’uko ngo agiye gukomeza amasomo.”
Nyir’ubwite, Byiringiro Fidele, asabwe n’umunyamakuru kugira icyo avuga ku bwegure bwe, mu magambo make yagize ati “Eeeh! Waba uretse gato.” ubundi ahita akupa telefoni ye igendanwa.
Byiringiro Fidele wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi(www.gicumbi.gov.rw)
Gitifu Byiringiro yavugwagaho ibibazo mu mitangire y’amasoko no ‘gusiragiza’ ba rwiyemezamirimo baba baratsindiye amasoko atandukanye mu Karere ka Gicumbi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *