skol
fortebet

“Kuki mwumva ko umuntu yava mu bilometero ibihumbi akaza kubagirira impuhwe?"-Perezida Kagame yasabye Abayobozi guhindura imyumvire

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo Perezida Kagame yasozaga Inama y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, yasabye Abanyarwanda ndetse n’abafite inshingano zitandukanye bayitabiriyegutekereza ku biganiro byabereye muri iyi nama kugira ngo bibaze kucyo batahanye.

Sponsored Ad

Yavuze ko nta muyobozi ukwiriye gutegereza ko uvuye mu birometero ibihumbi azaza kumufasha gutera imbere ahubwo buri wese akwiriye gufata iya mbere agahindura u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ati "Kuki mwumva ko umuntu yava mu bilometero ibihumbi 5000 akaza kukugirira impuhwe? Urwaye iki? Ni iyihe ndwara urwaye? Ibi bimaze imyaka myinshi, twebwe Abanyafurika, icyo dukeneye ni uguhindura imyumvire yacu gusa.”

Hanyuma abantu bagatangira kuvuga ngo iki kinyejana ni icyacu, ni ryari kitabaye icyanyu [...] niba ari icyanyu, ni gute ushaka kubigaragaza, urabigaragaza mu gusaba cyane?”

Mu kuba Isi yose iza hano kukugirira impuhwe? Koko? Iteka ujye wibaza, wowe nk’umuntu ni iki wakora mu guhindura ubuzima bwawe cyagira uruhare mu guhindura igihugu n’umugabane wacu. Kandi hari byinshi wakora, hari byinshi twakora dufatanyije.”

Avuga ku kamaro k’iyi nama y’Umushyikirano,yasabye abayobozi kureba ibitagenda neza byayivugiwemo bigakosorwa vuba na bwangu.

Ati “Kugira ngo dutere intambwe, turusheho gukora neza ibyo twakoraga, dukosore vuba na bwangu ibyo twasanze bitagenda neza kandi gukosora ibitagenda neza tubifite mu bushobozi bwacu.”

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko abantu bakwiye gukorana kugira ngo bagere kuri byinshi.

Ati “Kenshi usanga abantu ntibavugana kandi buri wese ntawe ushobora gukemura ikibazo ari umwe, nta minisiteri imwe ishobora gukemura ikibazo. No muri iyi minisiteri nta muntu umwe ushobora gukemura ibibazo, umuyobozi aho ari hose ntashobora gukemura ikibazo ari wenyine.”

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba abayobozi kwirinda guhora mu nama za buri gihe cyane ko usanga zimwe zitanatanga umusaruro cyangwa ngo zikemure ibibazo biriho.

Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda gukorera igihugu aho gutegereza ko gikorerwa n’abanyamahanga

Ati ’Inshingano zacu nk’Abanyarwanda nitutazikora hazaza abandi bazidukorere kandi bazazukora mu buryo bubabereye.’

Icyo ni cyo cyishe u Rwanda, ni cyo cyishe Afurika kumva ko hari abagomba kubagirira imbabazi, imbabazi zo kubagaburira, kubambika...

Maze umuntu akaza akagirira imbabazi abo uyobora nawe ubwawe akazikugirira! Iyo myumvire ni bwoko ki?’

Yagaragaje ko Abanyarwanda n’abayobozi bahabwa inshingano by’umwihariko, bakwiye guhora bibaza icyo bakora mu guhindura ubuzima bwabo, ubw’igihugu ndetse n’Umugabane wa Afurika.

Ati "Umurimo ugomba gukorwa, ni cyo tubereyeho. Abayobozi mu nzego za leta turiho kugira ngo dukorere igihugu, dukorere abaturage ubuzima bwabo buhinduke. Urimo nta cyo ukora, urimo urakora iki? Umaze iki? Ufite aho ujya ndetse ugasezera ukigira muri ibyo ngibyo byaba byiza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa