skol
fortebet

Min.Gen.James Kabarebe yakomoje ku iturufu yakoreshejwe mu kubohora u Rwanda

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko kugira ngo urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangire byasabye kubanza kumva ibintu kimwe kandi bakabikora kinyamwuga.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye abayobozi b’amashami mu bigo bitanudknaye bya Leta bari mu Itorero mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu.
Gen Kabarebe yavuze ko inzira yo kubohora u Rwanda itari yoroshye ndetse yongeyeho ko yasabaga "Ubwitange, kwihangana, gukunda igihugu n’umurava."
Yasabye abayobozi bateraniye mu Itorero (...)

Yasabye abayobozi bateraniye mu Itorero gukorana ingufu n’umurava kandi bagakorera hamwe kugira ngo icyo barwaniye babohora igihugu gikomeze kugerwaho.

Yagize ati "Hari benshi batanze ubuzima bwabo babohora Igihuhu kugira ngo Inzego z’ubuyobozi dufite ubu zibe zihari..Kugira ngo tubohore u Rwanda ni uko twese twumvaga ibintu kimwe kandi dukora kinyamyuga."

Minisitiri Gen Kabarebe yibukije abo bayobozi ko badakwiye kwirara kuko icyatumye bafata umwanzuro wo kubohoza igihugu kitaragerwaho ijana ku ijana.

Ati "Igihugu twarakibohoye ariko urugendo ruracyahari, hari byinshi tugisabwa kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.Kugira ngo tugere ku Iterambere rirambye, mwebwe Bayobozi b’Amashami nimwe muzabigiramo uruhare cyane."

Itorero ry’Abayobozi b’amashami mu nzego za Leta ryitabiriwe n’abagabo 630 ndetse n’Abagore 156.

Iri torero rikaba ryaratangijwe tariki 18 rikasozwa tariki 27 Ugushyingo 2016.

Source:Makuruki.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa