skol
fortebet

Nyamasheke : Abayobozi baranegwa kwambara imyenda ifite umwanda

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyamasheke baranengwa kwambara imyenda ifite umwanda ibatesha agaciro imbere y’abaturage bikanagira n’ingaruka mbi mu miyoborere.
Ibi biragarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu Ntaganira Michel mu bukangurambaga bwo gukora ibihesha isura nziza akarere.
Ni nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bayobozi bambara nabi bagatanga urugero rubi kubo bayobora.
Yagize ati’’Umuntu ntakwiye kumva ko ari mu karere k’icyaro ngo abe yajya (...)

Sponsored Ad

Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyamasheke baranengwa kwambara imyenda ifite umwanda ibatesha agaciro imbere y’abaturage bikanagira n’ingaruka mbi mu miyoborere.

Ibi biragarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu Ntaganira Michel mu bukangurambaga bwo gukora ibihesha isura nziza akarere.

Ni nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bayobozi bambara nabi bagatanga urugero rubi kubo bayobora.

Yagize ati’’Umuntu ntakwiye kumva ko ari mu karere k’icyaro ngo abe yajya imbere y’abaturage yambaye nabi. Hari abo tubona turi mu kazi bambaye imyenda igayitse.’’

Umuyoyobozi w’aka karere asaba abayobozi bose gutanga urugero rwiza ku bo bayobora, kuko utajya gusaba umuturage kugira isuku nawe umuyobozi utayifite.
Nk’uko bitangazwa na Mukankusi Marie Josiane umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari ka Kigarama, kwambara nabi kwa bamwe muri bo bishobora kugira ingaruka ku miyoborere.

Ati ’’Ntabwo wajya imbere y’umuturage usa nabi kandi ugomba kubigisha isuku. Hari igihe usanga abanyamabanganshigwabikorwa bambaye imyenda wababona ukabona bigayitse.’’

Nzigiyimana Azalias umwe muri aba bayobozi, we uvuga ko hari ubwo usanga biterwa n’imyumvire y’abayobozi bamwe ikiri hasi.

Ati’’Hari abantu bataba bafite imyumvire isobanutse ugasanga yambaye uko abonye, imyenda isa nabi, kandi umuyobozi aba agomba kuba intangarugero.’’

Abayobozi barasabwa kugira isuku mu myambarire/Foto:Kigalitoday

Aba bayobozi bavuga ko nyuma yo kunengwa bagiye kwisubiraho bakagira isuku mu myambarire.

Source:Kigalitoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa