skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Raila Odinga bagirana ibiganiro

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame kuri uyu wa 8 Werurwe 2024 yakiriye Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, baganira ku birebana n’akarere n’umugabane wa Afurika.

Sponsored Ad

Aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga wabaye Minisitiri wIntebe, baganira kuri byinshi bitandukanye birebana n’akarere n’umugabane.”

Odinga aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat uzava kuri uwo mwanya mu 2025.

Kugira ngo azawegukane, yafashe icyemezo cyo kwiyegereza Perezida William Ruto basanzwe badacana uwaka kugira ngo ashyigikire kandidatire ye. Byashimangiwe no guhurira kwabo muri Uganda tariki ya 26 Werurwe 2024.

Perezida Ruto tariki ya 5 Werurwe 2024 yatangaje ko yemeranyije na Odinga ko Kenya izashyigikira kandidatire ye, kimwe n’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa