skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Lt Gen Mubarakh Muganga

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General wuzuye.

Sponsored Ad

Kuwa 05 Kamena 2023 nibwo Lt Gen Mubarakah Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,avuye k’umwanya w’ Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Lt Gen Mubarakh Muganga ufite ubunararibonye bw’igihe kirenga imyaka 30 mu gisirikare,afite imyaka 56.Yavutse mu 1967 avukira mu buhunzi Uganda.

Ni umwe mu bayoboye Ingabo z’u Rwanda bataragera ku ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye, nk’uko byagenze kuri Lt Gen Charles Kayonga.

General Mubarak Muganga ni umwe mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yayoboye Ingabo mu nzego zitandukanye

Gen Muganga yabaye umuyobozi wa Diviziyo ya Kane kuva mu 2008-2012, naho mu 2013-2015 aba umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu mu ngabo z’u Rwanda.

Mu 2016 kugeza muri 2021, yari umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu ngabo z’u Rwanda, ihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba. Ni inshingano yafatanyaga no kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Amaguriro y’Ingabo z’u Rwanda (Armed Forces Shop) ahahiramo Abasirikare, Abapolisi, Abacungagereza n’imiryango yabo.

Amashuri yize

Lt Gen Mubarakh Muganga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere, yize amasomo ya gisirikare mu bijyanye no gutegura urugamba muri Kaminuza ya Gisirikare yo mu Bushinwa yitwa, National Defense University of PLA, mu 2012.

Muri uwo mwaka kandi yize ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare n’amasomo y’Abasirikare bakuru, n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo (Strategic Management) muri Kaminuza ya Tsinghua na Kaminuza ya Gisirikare zo mu Bushinwa.

Mu 2008 yize amasomo ya African Strategy Course, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nasser mu Misiri, amasomo ku Bikorwa Mpuzamahanga byo Kugarura Amahoro, n’amasomo ku butumwa bw’Abayobozi Bakuru yayigiye mu Kigo gitoza Kugarura Amahoro [Peace Support Training Centre] cyo muri Kenya aho yize mu 2007.

Mu mwaka wa 2006 Lt Gen Mubarakh Muganga yize imicungire y’Ingabo muri Kenya, Amashuri makuru ya Gisirikare yayize i Lusaka muri Zambia mu 2005, mu gihe amasomo amwinjiza muri ba Ofisiye Bato [Cadet Officer Course] yayigiye i Jinja muri Uganda mu 1988-1989.

Yahawe imidali itandukanye y’ishimwe

Mu bihe bitandukanye Lt Gen Lt Gen Mubarakh Muganga yahawe imidali y’ishimwe irimo Umudali wo Kubohora Igihugu, uwo Guhagarika Jenoside, Umudali w’Irahira rya Perezida, Umudali wo Gutabarira Igihugu hanze yacyo, Ribbon (umudali bambara ku mufuka w’ishati, ibumoso) yo kurwana ku rugamba, iy’ibikorwa by’urugamba n’iy’umuganda.

Inshingano Lt Gen Mubarakh Muganga yahawe zanyuzemo bamwe mu basirikare bakomeye mu ngabo z’u Rwanda barimo Gen Jean Bosco Kazura wagiye muri uyu mwanya mu Ugushyingo 2019, asimbuye Gen Patrick Nyamvumba wagiye muri uyu mwanya muri Kamena 2013.

Lt Gen Charles Kayonga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 2010 kugeza mu 2013, yasimbuye Gen James Kabarebe wamaze imyaka irindwi muri uyu mwanya kuko yatangiye izi nshingano mu Ukwakira 2002 ageza kuwa 10 Mata 2010.

Mbere ya Gen Kabarebe, uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo ni Faustin Kayumba Nyamwasa wagiye kuri uyu mwanya mu 1998 kugeza mu 2002, wambuwe impeta zose za gisirikare kubera ibyaha yahamijwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023 kandi, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bato basaga ibihumbi icumi mu byiciro bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa