skol
fortebet

U Rwanda rwanyomoje ibyo kuvugira M23 mu ibaruwa rwandikiye Loni

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma w’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko rutandikiye Akanama k’Umutekano ka Loni ruvugira umutwe wa M23, ahubwo ko rwashakaga kugaragaza impungenge ku bikorwa bikomeje gukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Ibaruwa u Rwanda rwagejeje kuri LONI muri iki Cyumweru, igaragaza ko rutewe impungenge n’ibyavuzwe n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ishinzwe amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ko ushobora gufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Congo kurwanya umutwe wa M23.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rutanditse ruvugira uwo mutwe ahubwo ko rwagaragazaga ko Loni idakwiye kwifatanya n’ingabo za RDC mu kurwanya umutwe umwe kandi igihugu gifite imitwe irenga 260.

Ati “Kubera iki bagomba guhitamo umutwe umwe? Kandi hari imitwe 260. Ntabwo u Rwanda rwanditse ruvugira M23 byumvikane neza, rwagaragaje ko Guverinoma ya RDC yavuye mu nzira yo gukemura ikibazo mu buryo bw’umutekano, yiyemeje intambara. Ntabwo u Rwanda rwifuza ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziza mu ntambara.”

Yakomeje agaragaza ko kuba abakuru b’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ko bazashyigikira ibikorwa byo gukuraho no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, bityo ko rutakemera ko ingabo za Loni zibigiramo uruhare.

Mukuralinda yasobanuye ko hari abasirikare bamwe barimo n’abakuru bo muri RDC bavuga ko umututsi w’Umunye-Congo agomba gusubizwa aho yaturutse.

Ibyo kandi bihuzwa na raporo yakozwe n’Umujyanama wihariye w’Umukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu kurwanya no gukumira Jenoside, wagaragaje ko Abanyamulenge, Abahema, bo muri Ituri; ibiri kubakorerwa bizabyara Jenoside mu gihe hatagize igikozwe.

Yashimangiye ko abagize umutwe wa M23 usesenguye imirwanire yabo, iranga abantu barwanira ubutaka bw’igihugu cyabo ari nayo mpamvu barwana bifitemo gupfa cyangwa gukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa