skol
fortebet

Uturere 9 turimo n’aka Rubavu kamaze iminsi turarara tubonye abayobozi bashya

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na tune mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Rwamagana, turarara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere.

Sponsored Ad

Ni amatora ateganyijwe kubera mu Turere nka Rubavu, ahatorwa usimbura uwari Umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse wirukanywe tariki 06 Gicurasi 2023 n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, azira kuba atarabashije kubahiriza neza inshingano yari afite.

Haratorwa abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ndetse bitoremo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, nyuma y’uko abari bagize komite nyobozi n’abajyanama birukanwe.

Tariki 28 Kamena 2023, hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.

Inama Njyanama yasheshwe hashyirwaho Mulindwa Prosper, nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, ubu akaba yiyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Mu Karere ka Karongi Inama Njyanama yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023 yeguza umuyobozi wako, Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.

Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga, cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.

Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemurirwa ibibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yirukanywe mu kazi ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa