skol
fortebet

Abayobozi basaga 400 bamaze kwerekeza mu mwiherero wa 17 I Gabiro [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

Abayobozi basaga 400 bo mu nzego zitandukanye z’igihugu bamaze kwerekeza mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu mwiherero wabo ugiye kuba ku nshuro ya 17 bazamaramo iminsi 4.

Sponsored Ad

Aba bayobozi bo mu nzego za Leta z’izigenga bitabiriye uyu mwiherero uzatangizwa na nyakubahwa perezida Kagame ku munsi w’ejo aha I Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Mbere yo gufata imodoka ziberekeza i Gabiro,abayobozi bose babanje gupimwa ubushyuhe bareba ko ntawaba afite ibimenyetso by’icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga 1,500 mu Bushinwa.

Umwiherero wa 16 wabaye kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019 wafatiwemo imyanzuro ikurikira:

1. Kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ibanze kugira ngo Abanyarwanda babone serivisi bakenera mu Gihugu kandi hafi y’aho batuye.

2. Gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera.

3. Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.

4. Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services), (ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi; (iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu, (iv)gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.

5. Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.

6. Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.

7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, (ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, (iii) gukomeza kwihutisha guhuza amaso yigishwa n’igihe (curriculum), (iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.

8. Gufatira ibihano abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragayeho imiyoborere mibi no kunyereza umutungo kandi abayobozi batabikurikiranye cyangwa babigizemo uruhare bakabibazwa.

9. Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

10. Gukemura imbogamizi zikibangamira ireme rya serivisi z’ubuvuzi, hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) kunoza imitegurire y’abaganga (medical education), (ii)kwiga ku ngamba zo korohereza abaganga mu kazi kabo, (iii) kuvugurura ibiciro by’umuriro n’amazi mu mavuriro.

Iyi myanzuro yose izasuzumwa Abanyarwanda bamenye iyabashije kugerwaho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa