skol
fortebet

Minisitiri Biruta yatangaje impamvu Uburundi na Tanzania batitabiriye inama ya EAC

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent, yavuze ko u Burundi na Tanzania batangaje impamvu batitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) yabaye tariki ya 12 Gicurasi 2020 yobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko u Burundi na Tanzania bagaragaje impamvu zinyuranye batitabiriye iyi nama ya EAC yabaye kuwa kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020.

Yagize ati: “Ibihugu bititabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bari basabye ko batayitabira. U Burundi bwavuze ko bufite amatora mu gihe Tanzania yasabye ko habanza kubaho inama hagati yayo n’u Rwanda, ikaba iteganyijwe kuba uyu munsi.”

U Burundi bwavuze ko buzabasha kuboneka guhera kuwa 29 Gicurasi 2020 nyuma y’amatora ya Perezida.

Biruta yavuze ko iyo nama Tanzania yasabye iraba kuri uyu wa Gatanu abayobozi b’u Rwanda na Tanzania baza kwibanda ku buryo bwo korohereza ibicuruzwa kwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi, nyuma y’aho amakamyo akabakaba 1000 yakabaye yinjiza ibicuruzwa mu Rwanda yaheze muri Tanania ku mupaka witwa Bonako.

Iyi nama yayobowe na Perezida Kagame,yitabiriwe na Nyakubahwa perezida wa Kenya,Uhuru Kenyatta,perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni na perezida wa Sudan y’Epfo,Salva Kiir.

Ku nshuro ya Mbere nyuma yo kwaduka icyorezo cya COVID-19, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bateranye basuzuma uko iki cyorezo gihagaze mu bihugu bigeze uyu muryango. Iyi nama yagiye isubikwa mu bihe no mu buryo butandukanye ntiyagaragayemo abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi.

Ikibazo cy’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka mu karere ka Afirika y’Iburasirazuba cyafashe umwanya w’ingenzi mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kabiri.

Imyanzuro ibiri kuri 15 yafatiwe muri iyo nama yari iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari na we uyuboye umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba muri iki gihe,yagarutse kuri iyo ngingo.

Abakuru b’ibihugu banzuye ko gusangira amakuru ari ingenzi mu bihe by’amage by’umwihariko mu gihe nk’iki cy’icyorezo cya covid 19 basaba abaminisitiri bashinzwe ubuzima,ubucuruzi,ibikorwa remezo n’abashinzwe EAC kurangiza no gutangiza gahunda y’ikoranabuhanga igamije gukurikirana no kugenzura icyorezo cya COVID-19 mu bashoferi b’amakamyo n’abo bakorana,kugira ngo ihite ikoreshwa n’ibihugu bigize uyu muryango.

Abakuru b’ibihugu kandi basabye imboni zo kurwanya COVID-19 mu bihugu bigize EAC kwiga no kunoza uburyo bwo gupima abashoferi mbere y’uko bahagurika ndetse na buri byumweru 2 bagatanga raporo ku bakuru b’ibihugu .

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugubitabiriye iyi nama, yagaragaje ko ikibazo cy’amakamyo yambukiranya imipaka gikwiye kwitonderwa ndetse yerekana ko ari cyo cyatumye imibare y’abarwaye koronavirusi mu Rwanda yiyongera.

Yagize ati “Imibare ya nyuma yagiye yiyongera ni iy’abatwara amakamyo.Ni yo mpamvu dushishikajwe no gukorana n’akarere kugira ngo turebe uburyo buhamye twahangana n’iki kibazo “

Ikindi kitaweho cyane nk’uko bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni ukuzahura ubukungu.

Nyuma yo kubona ko inzego z’ubukungu z’ingenzi nk’ubuhinzi,inganda,ubukerarugendo n’izindi, zagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19, abakuru b’ibihugu batanze umurongo ko ibihugu bigomba gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere ikorwa ry’ibintu by’ingenzi nk’ibikoresho byo birimo udupfukamunwa,imiti isukura intoki,amasabune,ibiribwa,imashini zongera umwuka nk’uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Abakuru b’ibihugu basabye ibihugu bigize uyu muryango korohereza abahinzi borozi gukomeza ibikorwa byabo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 na nyuma yaho, gutera inkunga ibikorwa byo kongerara agaciro umusaruro nk’uburyo bwo kuziba icyuho ndetse no gushyiraho uburyo bwo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse guhangana n’ingaruka byasigiwe na COVID19.

Perezida Kagame yashimangiye ko gutahiriza umugozi umwe ari byo bizatuma ibihugu bigize EAC bitsinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ntagushidikanya, iki ni igihe gikomeye mu karere kace ndetse no ku isi yose muri rusange.Turakora uko dushoboye ngo tugabanye ingaruka ku bukungu ku baturage bacu ari na ko turinda ubuzima bwabo.Ariko nk’uko mwabivuze banyakubahwa, ibi bizarushaho gutanga umusaruro nidufatanya. Guhashya iki cyorezo bisaba gukurikirana imigendekere y’ubucuruzi mu karere kacu, dukorana n’abikorera. Aya ni yo mahame y’ingenzi nshaka gutindaho uyu munsi. Iyo umwe mu banyamuryango agizweho ingaruka n’iki cyorezo, twese tuba twugarijwe. Niyo mpamvu tugomba gutahiriza umugozi umwe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa