skol
fortebet

Nyuma ya Gen Nyamvumba, Afande Gasana na Hon Gatabazi bahagaritswe ku mpamvu z’iperereza

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu 25/5/2020 rivuga ko “Perezida wa Repubulika” yabaye abahagaritse ku myanya yabo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianey “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.
Aba bayobozi bahagaritswe ngo iperereza ku byaha bakekwaho ribashe kugenda neza baje biyongera kuri Gen Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu uherutse guhagarikwa (...)

Sponsored Ad

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu 25/5/2020 rivuga ko “Perezida wa Repubulika” yabaye abahagaritse ku myanya yabo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianey “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Aba bayobozi bahagaritswe ngo iperereza ku byaha bakekwaho ribashe kugenda neza baje biyongera kuri Gen Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu uherutse guhagarikwa nawe itangazo rikaba ryaravugaga ko ari impamvu z’iperereza riri kubakorwaho.

Hon Gatabazi yavukiye muri Mukaramge ya cyera, Gicumbi y’ubu. Mu mirimo ikomeye yakoze harimo kuba Depite imyaka 14. Gatabazi JMV yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru taliki 30/8/2017 asimbuye Musabyimana Claude icyo gihe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya yari igizwe n’abaminisitiri 20, abanyamabanga ba Leta 11.

Mu nama yigeze kubera muri Stade Ubworoherane, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minijust, Uwizeyimana Evode yatunze agatoki Guverineri Hon Gatabazi kuba umwe mu bari inyuma y’ibikorwa by’uburembetsi, abacuruzi ba magendu binjiza ibicuruzwa byemewe n’ibitemewe mu gihugu babivanye muri Uganda, iki gihe Gatabazi ntacyo yabivuzeho. Itangazo rimuvana ku mwanya ntiryavuze ibyaha ari gukorerwaho iperereza.

CGP Gasana Emanuel yagiye kuyobora Intara y’Amajyepfo taliki 18/10/2018 avuye ku mwanya wo kuba Umukuru wa Polisi yari amazeho imyaka irenga icumi icyo gihe. Manda idafite aho yanditse y’Umukuru wa Polisi ikunze gufatwa nk’imyaka 5 yiyongezwa rimwe, bibazwe gutya CG Gasana akaba yari yarangije manda ze muri Polisi.

Intara y’Amajyepfo yasaga n’iyobowe bidasaznwe kuko n’ubwo itangazo rivana Guverineri Gasana kuri uyu mwanya rimuha icyubahiro cya gisivili, “Bwana”, ubusanzwe afite ipeti rikuru muri Polisi, Komiseri Jenerali wa Polisi (CGP). CGP Gasana Emmanuel akaba yaragiye kuyobora Intara y’Amajyepfo mu bihe bibi by’ibitero byaturukaga mu Burundi byiswe iby’ingabo za Sankara.

Hari mu gihe kandi Umujyi wa Huye, uzwi cyane nka Butare wari utagiye kwiyubaka nyuma y’igihe kinini wari umaze ugenda uba amatongo nyuma y’aho Leta yafungiye zimwe mu nyubako z’ubucuruzi ba nyirazo basabwa kubaka inzu zigerekeranye nabo bakavuga ko nta bushobozi bari kubona.

Iki gihe bavugaga ko ubucuruzi bwasubiye inyuma nyuma y’aho Leta yari yarimuriye ibigo byayo ndetse n’iyari Kaminuza y’u Rwanda ikagabanyiriwa imbaraga ndetse ubuyobozi bukuru bwayo bukimukira I Kigali, umubare munini w’abarimu n’abanyeshuli nabo bakagenda.

Ibi byatumye ibyubako z’ubucuruzi zigenda zisenyuka, inyubako za Kaminuza y’u Rwanda nazo zabuze abanyeshuli bazigiramo, amacumbi y’abarimu abarimu abayabamo igice kinini cy’Umujyi kiba amatongo gutyo. Mu ntangiriro za 2018 abacuruzi bemerewe gusana mu bushobozi bwabo n’abanyeshuli ba Kaminuza bamwe baragaruka, ubu ubuzima bwagendaga bugaruka muri uyu mujyi.

Abakurikiraniraga hafi bavugaga ko CGP Gasana yabanje kuba intumwa yihariye ya Perezida Kagame mu Gukurikirana ibibazo byari muri iyi Ntara cyane cyane igice cy’Umujyi wa Huye cyarimo gisenyuka ndetse n’igice cya Nyaruguru, Gisagara na Nyanza cyakoraga ku mupaka n’igihugu cy’Uburundi abahungabanyaga umutekano baturukagamo.

Kimwe mu byemezo Afande Gasana yafashe kitavuzweho rumwe ni ugutema urutoki mu mu Mirenge igize umujyi wa Huye, aho abaturage bavugaga ko kubatemera imyaka ari ukubicisha inzara.

Guverineri Gasana yimuraga ibiro, aho yavugaga ko ari mu Rwego rwo gukemura ibibazo abyegereye, akigera mu Ntara yimuriye ibiro mu Karere ka Nyamagabe, avuye kuri uyu mwanya yari ageze i Huye. Nta musaruro wihariye uzwi wavuye muri uku kwimuka. Umwanya wa Guverineri yari arimo ubusanzwe ni umwanya wa gisivili.

CGP Gasana yagiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Senateri Mureshyankwano wari uyimazemo imyaka 2. Haburaga amezi 4 ngo CGP Gasana nawe abe amaze imyaka 2 muri iyi Ntara. Itangazo rimunyaga ntirivuga amakosa cyangwa ibyaha biri mu iperereza riri kumukorwaho.

Aba bayobozi 2 bahagaritswe bakurikira abandi batanu bakomeye bakuwe ku myanya yabo muri uyu mwaka barimo Dr Diane Gashumba wari minisitiri w’ubuzima, Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, Olivier Nduhungirehe wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse na Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’umutekano mu gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa