skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’intumwa ya Zambia ku byavuzwe na Sankara

Yanditswe: Saturday 18, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Joe Malanji,Kuwa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, waje nk’intumwa ya perezida Edgar Lungu.

Sponsored Ad

Uyu Malanji yageze mu Rwanda kuganira na perezida Kagame ku biherutse gutangazwa mu rukiko na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, wavuze ko Perezida Edgar Lungu yagize uruhare mu gufasha umutwe wa FLN mu ntego zawo zo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Minisitiri Malanji yabwiye itangazamakuru ry’i Lusaka muri Zambia ko urugendo rwe mu Rwanda rwari rugamije gusobanukirwa neza aya makuru Nsabimana yavuze kuri Perezida Edgar Lungu.

Yakomeje avuga ko yamenyesheje Perezida Kagame ko ibivugwa kuri Perezida Lungu atari ibyo kwizerwa dore ko na mbere y’uko Nsabimana afatwa mu bihugu bitanu yakoreragamo ingendo hatarimo Zambia.

Malanji yavuze ko Guverinoma ya Zambia izakomeza gukora iperereza ku mpamvu yatumye Nsabimana ahitamo kubeshyera Perezida Lungu mu iburana rye.

Yashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi utigeze unyeganyezwa n’ibinyoma bya Nsabimana mu rukiko.

Ati “Ibyatangajwe ntabwo bituruka kuri Guverinoma y’u Rwanda, biraturuka ku wahamwe n’icyaha. Nagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nk’intumwa idasanzwe ya Guverinoma ya Zambia kandi Guverinoma y’u Rwanda na Perezida Kagame ntibashidikanya ko uyu ukekwaho ibyaha [Nsabimana] yabaye mu bihugu bitanu mbere y’uko afatwa ariko Zambia atari kimwe muri byo”.

Malanji yavuze ko ‘Perezida Kagame yashimangiye ko afitanye umubano mwiza na Perezida Lungu ku giti cye bityo atabona uburyo [Lungu] yatangira gushaka abacancuro dore ko ibihugu byombi bitanasangiye umupaka ngo bibe byagirana amakimbirane yatuma umwe arakara agatangira gutera inkunga abacancuro’.

Minisitiri Malanji yavuze ko Zambia irimo gukora ibishoboka byose ngo ikorane n’u Rwanda binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo hamenyekane imvano y’ibyavuzwe kuri Perezida Lungu ndetse n’uwaba yarakoresheje Nsabimana ngo azane izina rye n’iry’igihugu cya Zambia mu rubanza.

Ati “Turimo kubikurikirana kandi vuba abo mu nzego zacu bazajya mu Rwanda kugira ngo ducukumbure tumenye impamvu yavuze izina rya Zambia n’irya Perezida Lungu”.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Kuwa Mbere tariki 13 Nyakanga, Nsabimana yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yari yaremereye FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nsabimana yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.

Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe na Zambia.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa