skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije abatishimiye icyemezo cyo gusubika ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali n’abamotari batadohorewe

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwihanganira impinduka zabaye ku munota wa nyuma ubwo biteguraga ingendo zo kwerekeza hirya no hino mu ntara no mujyi n’abamotari batadohorewe ngo basubire mu kazi.

Sponsored Ad

Ibi Nyakubahwa Perezida Kagame yabitangarije mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma no mu zindi nzego zitandukanye,

Abarahiye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Manasseh Nshuti n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze.

Harimo kandi abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire aribo Emmanuel Kamere na Geraldine Umugwaneza; Umudepite Déogratias Minani Bizimana n’Umuvunyi Mukuru wungirije, Abbas Mukama.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abatishimiye iki cyemezo bakwihangana iminsi 2 kuko hashobora gufatwa umwanzuro uzabashimisha mu nama y’abaminisitiri iteganyijwe ejo tariki 02 Kamena 2020.

Yagize ati “Ndabasaba mwihangane,buri wese ari gukora ibishoboka kugira ngo dutsinde iki cyorezo dusubire mu buzima busanzwe.Tuzakora ibishoboka byose kandi nta gisubizo tuzasiga inyuma.Ndizera ko ntakizadukoma imbere.

Turabizi neza ko iyo umuntu yari yiteze ikintu kigahinduka bibabaza.Ariko nibyo twagombaga gukora kugira ngo duhangane n’iki cyorezo.Ejo mu nama y’abaminisitiri tuzafata umwanzuro ukwiriye.

Perezida Kagame yavuze ko imyanzuro idafatwa kubera ko itariki yapanzwe igeze ahubwo ko ibyabaye kugeza kuri iyo tariki aribyo bituma abantu bicara bagasuzuma niba ibintu bizagenda neza ari nayo mpamvu bahisemo guhagarika izi ngendo.

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari abantu benshi bifuzaga kugenda bakaba bakomwe mu nkokora n’iki cyemezo gishya.

Ati “Birumvikana abantu bamaze iminsi bafungiye ahantu, ya tariki yagera bati ‘ba uretse’ bashobora no kuguhitana bari mu nzira bagenda kuko nyine ya tariki yageze.”

Abarwayi 5 babonetse I Rusizi,nibo batumye hafatwa umwanzuro wo kuba hasubitswe izi ngendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto n’amagare.

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko inzego zibishinzwe zizakomeza gukora ibishoboka ngo icyo cyorezo gitsindwe, Ati “Ibyo abantu bashobora gukora nta na kimwe tutagerageza.”

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi barahiye ko bakwiye kwibuka ko inyungu z’igihugu arizo ziza imbere ndetse ko uwarahiye aba yemeye no kuzabazwa uburyo yashyize mu bikorwa ibyo ashinzwe.

Ati “Niko kubazwa inshingano bimera ariko akenshi hari ubwo abantu bakurikiranwa, kubazwa iby’inshingano, ndetse aho byagaragaye ko bitagenze neza, mu nzego zitandukanye hari ibiba biremereye kurusha ibindi, ukabona abantu barikanze, ahubwo abo bafite izo nshingano ni twe [abayobozi]".

" impamvu tujya hariya tukarahira [...] hagira ubikurikiranwa ukabona abantu barikanze nk’aho ari ikintu gishya. Ntabwo wamara imyaka itanu, 10, 20 uri mu nshingano wemeye gukora, twese tukumvikana uko twubahiriza amategeko, hanyuma ejo nihagira ubibazwa, kuko agomba kubibazwa, ubwo abantu bikange, ariwe yikange n’abandi bikange kandi twarigeze guhurira ahantu nk’aha tukabirahirira.”

Izi ndahiro Umukuru w’Igihugu yazakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro aho kuba mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko byari bisanzwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa