skol
fortebet

Rusizi: Abayobozi 3 barimo n’Umunyamabanga w’akarere bavuye ku mirimo yabo

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem yasezeye ku mirimo ye nubwo Meya w’aka karere avuga ko nta baruwa isaba gusezera yabonye.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 05 Gicurasi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amakuru avuga ko Tour du Rwanda yagarutse ndetse yahereye mu karere ka Rusizi,ihereye kuri uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka karere ndetse na bamwe mu bayobozi b’imirenge.

Mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bivugwa ko beguye harimo Nyirazaninka Antoinette w’umurenge wa Nkanka, Tuyishime Jean de Dieu wa Nkombo na Rukesha Emmanuel wa Butare.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye Makuruki.rw dukesha iyi nkuru ko nawe amakuru ari kuyabona ku mbuga nkoranyambaga, ko nta baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi arabona.

Kayumba ati, "Amakuru y’ubwegure bw’abo bayobozi ndi kuyabona azenguruka ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo ndabona ibaruwa. Muze kongera kumpamagara mu masaha ari imbere."

Icyakora Mushimiyimana Ephrem yabwiye iki kinyamakuru ko amakuru ari uko ateguye ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi ahubwo yasezeye bitewe n’ikibazo cy’uburwayi.

Mushimiyimana ati, "Njye sineguye, kuko hegura uwatowe. njye nasezeye kubera ikibazo cy’uburwayi nari maranye iminsi. Ibaruwa nayishyikirije ubuyobozi ".

Mushimiyimana Ephrem yari umunyamabanha Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi kuva mu mwaka wa 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa