skol
fortebet

FERWAFA yahishuye gahunda irambuye y’Amavubi mu kwezi kwa Kamena

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ferwafa Munyantwari Alphonse yatangaje ko ikipe y’Igihugu Amavubi Stars izatangira umwiherero tariki ya 20 Gicurasi 2024 utegura imikino ya Benin na Lesotho izaba mu kwezi gutaha Kwa Kanama.

Sponsored Ad

Iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi ikaba iteganyijwe muri uku kwezi gutaha kwa Kamena aho U Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru cyibanda ku bikorwa bitandukanye bikorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Amavubi azakina na Benin tariki ya 06/06/2024 mu gihe umukino wa Kabiri uzaba ku ya 11/06/2024 i Abidjan muri Côte D’Ivoire.

Bénin izakirira Amavubi kuri stade Félix Houphouët-Boigny muri Cote d’Ivoire mu gihe Lesotho izongera ikakirira muri Afurika y’epfo.

Ku ya 24 Werurwe 2024, nibwo abashinzwe kugenzura ibibuga muri CAF basuye igihugu cya Bénin ngo cyerekane Stade kizakiniraho imikino.

Abo bayobozi bo muri CAF bagaye imiterere ya Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou isanzwe ari yo Stade nkuru ikoreshwa n’ikipe y’Igihugu ya Bénin ariyo mpamvu yasabwe gushaka ikibuga cyemewe ijya gutira muri Cote d’Ivoire.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo iyoboye itsinda C n’amanota ane, ikurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2026.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yemeje ko hari abakinnyi bashya bakina hanze bazakomeza kwiyongera mu Ikipe y’Igihugu "Amavubi".

Ati "Bazajya baza gake gake. Abo uzabona muri Kamena, nyuma muri Nzeri ushobora kuzabona hari abiyongereyeho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa